Print

“Baradutabye ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka” H. E Kagame

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 16 July 2017 Yasuwe: 883

Umukandida wa FPR Paul Kagame yongeye kunenga abanyamahanga basize u Rwanda ahabi bibwira ko igihugu kirangiye, ariko ubu ngo barashibutse, baramera barakura, ni ubukombe.

Ubu butumwa Kagame yabutangiye mu karere ka Kamonyi aho yiyamamarije kuri iki Cyumweru tariki 16 Nyakanga nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Huye na Nyamagabe.

Yagize ati “Baducukuriye urwobo, baradutabye, ariko ntabwo bari baziko Abanyarwanda turi imbuto zizashibuka. Abanyarwanda twabaye imbuto, turashibuka, ubu turi ubukombe.”

Ni bumwe mu butumwa yageneye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bari baje kumushyigikira mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kamonyi, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.

Yavuze ko kuzuka ku Rwanda ruva mu mateka mabi rwagize, byatewe n’ubushake n’imbaraga ari na byo bigejeje igihugu aho kigeze ubu.

Ati “Ukuntu Abanyarwanda bari hamwe, ukuntu bashaka kubaka igihugu n’ukuntu bashaka kwiyubaka ntibisanzwe.”

Umukandida Kagame yavuze ko kugeza ubu hari amahanga akiri mu ihakana ku busugire bw’u Rwanda, ariko yizeje Abaturarwanda ko ari igihe gito kuko nayo azageraho akemera.

Ati “Abadutabye bazabona ko turi imbuto zishibuka, zigakura, zikagira ubuzima bwiza.”


Comments

Nkosisikelela 17 July 2017

U.S.A made


Jeanne 16 July 2017

Yewe nibyo pe baradutabye turahuguta none twarashibutse nshuti yanjye !ryabara uwariraye. Bashatse batuza tukabana amahoro.