Print

Umwana w’imyaka 8 yarohamye mu Kivu undi arohama mu mugezi wa Ruhawa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 17 July 2017 Yasuwe: 864

Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage n’ibyabo iragira inama kandi igakangurira ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kuba maso bakarinda abana babo n’abo barera kurohama.

Ibi bivuzwe nyuma y’aho bigaragaye ko hari abana batakaza ubuzima nyuma yo kurohama mu mazi kuko ababyeyi babo cyangwa abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye cyangwa ntibabiteho mu gihe bari kumwe nabo.

Urugero ni aho mu ntara y’Iburengerazuba mu karere Nyamasheke ku itariki ya 14 Nyakanga umwana w’imyaka 8 yarohamye mu kiyaga cya Kivu akitaba Imana, no ku itariki ya 15 Nyakanga undi w’imyaka 3 wo mu karere ka Rusizi arohama mu mugezi wa Ruhwa nawe yitaba Imana.

Avuga kuri izi mpanuka, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yasabye ababyeyi n’abandi barera abana kubahozaho ijisho hagamijwe kubarinda kurohama mu mazi.

Yavuze ati:”Ibiyaga n’imigezi bihitana abantu muri rusange by’ umwihariko abana bato, ni ngombwa rero ko ababyeyi n’abandi bafatanyije kurera bita ku bana, bababuza gukinira hafi y’ibiyaga n’imigezi, kandi bakabashakira imirimo yoroheje mu ngo kugirango bibarinde kuzerera ari nabyo bishobora guteza izo mpanuka ndetse n’ ingeso mbi nko kwishora mu biyobyabwenge n’ ibindi.”

CIP Kanamugire yagiriye ababyeyi inama yo kujyana abana bose mu ishuri, kugirango babarinde ibi bibazo, anabasaba ko mu gihe habayeho kugwa no kurohama mu mazi, abaturage bakwiye gutabara vuba na bwangu kandi bakabimenyesha Polisi ibegereye.