Print

Nyagatare: Umukandida Frank Habineza yahinduriwe aho yagombaga kwiyamamariza abura abantu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 17 July 2017 Yasuwe: 3897

Dr Frank Habineza Umukandida w’ ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije yahinduriwe n’ inzego z’ ibanze site yagombaga kwiyamamariza, aho bamujyanye agezeyo abura abantu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga nibwo byari biteganyijwe ko Umukandida wa DGPR, Dr Frank Habineza yiyamamariza mu karere Nyagatare mu masaha ya mu gitondo hanyuma ikigoroba akiyamamariza mu karere ka Gatsibo twombi two mu ntara y’ uburasirazuba.

Amakuru agera ku Umuryango aravuga ko kwiyamamariza mu karere ka Nyagatare bihindutse ahubwo agiye guhita ajya kwiyamamariza mu karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga mukuru wa DGPR, Ntezimana Theodomir ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza by’ umukandida Dr Frank Habineza yatangarije Umuryango ko ubuyobozi bw’ umurenge wa Rwimiyaga uyu mukandida yagombaga kwiyamamarizamo bwabashyizeho amananiza.

Ntezimana avuga ko nk’ ishyaka bari basabye ubuyobozi bw’ umurenge ko umukandida wabo yakwiyamamariza ku isanteri ya Rwimiyaga. Ku Cyumweru tariki 16 ubuyobozi buza kubihindura bubasaba kujya Cyundezi ngo benda kugerayo nibwo babwiwe ko Cyundezi naho bitagishobotse basabwa kujya kwiyamamariza ku kibuga cy’ ahitwa Bugaragara kiri iruhande rw’ irimbi.

Ntezimana avuga ko bagiye aho ngaho Bugaragara bagerayo bakabura abantu kuko bari babwiye abantu ko bahurira Cyundezi.

Ati “Twari twasabye gukorera mu isantere ya Rwimiyaga, nk’ejo nibwo batubwiye ngo ntabwo twahakorera, baturangira ahandi, mu gitondo abantu bacu bari bafite amahema bajya aho ngaho handi bari baturangiye bagezeyo barababuza ngo ntibahakorere, batujyana aha gatatu tugezeyo dusanga ni ahantu hadatuye abantu ari no hafi y’ irimbi”

Yongeyo ati “Twahise tubona amasaha yadufashe niko guhita twerekeza mu karere ka Gatsibo”

Uyu muyobozi avuga ko aho bari basabye gukorera mu isanteri ya Rwimiyaga hari hafi hanatuye abantu benshi, gusa ngo aho boherejwe bwa kabiri hari kure, aha gatatu haza ari kure kurushaho.

DGPR ivuga ko ifite amakuru ko ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bwazengurutse mu ngo z’ abaturage zibabuza kujya aho igikorwa cyo kwiyamamaza kirabera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rwimiyaga arabihakana akavuga ko site itahindutse gatatu ahubwo yahindutse rimwe na bwo bitewe n’ uko basanze mu isanteri ya Rwimiyaga ari mu isoko kandi kwiyamamariza mu isoko bitemewe.

Yagize ati “Oya barabeshya site yahindutse rimwe kubera ko mu isanteri ya Rwimiyaga bari basabye kwiyamamariza ari hafi y’ isoko. Kuva ku wa Gatandatu twababwiye ko bazajya Cyundezi barangije bajya kuri ya Site ya mbere kandi babizi ko yahindutse”

Uyu muyobozi yanahakanye ibivugwa na DGPR ko abayobozi barimo kubuza abaturage kwitabira.

Ati “Oya ntabwo aribyo umukandida wabo turamuzi ni umukandida wemewe, abaturage ni urujya n’ uruza mu mihanda barimo kugenda ubwo se twabababujije gute? Ahubwo bo baje bakerewe basanga abaturage bagiye guhinga”

Umunyamabanga mukuru wa DGPR Ntezimana arasaba Ministeri y’ ubutegetsi bw’ igihugu n’ Urwego rw’ igihugu rw’ imiyoborere RGB gukebura abayobozi b’ inzego z’ ibanze ntibakomeze kugora abakandida bababuza kwiyamamariza aho bahisemo.

Amabwiriza ya komisiyo y’ igihugu y’ amatora avuga ko umukandida atemerewe kwiyamamariza mu nsengero, mu isoko no mu kigo cy’ ishuri.

Abashinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida Frank Habineza bavuga ko abaturage ba Nyagatare bahombye kumva imigabo n’ imigambi y’ umukandida kuko atabona uko asubirayo bitewe n’ igihe gito.


Comments

Kamini 17 July 2017

Ngo.kw’irimbi????birasekeje


amanda 17 July 2017

Ngo yatinze asanga abaturage bagiye guhinga!!! Nonese yari kuhagera mbere y’uko amasaha yo guhinga agera? Ubwo haba ari saa ngahe?


isirikoreye jean de la terre 17 July 2017

abayobozi b’ibanze bari kutwononera rwose nibareke abanyarwanda bumve hanyuma uguhitamo ni ukwabo ibi kandi bituma amatora akomeza kunengwa bivuye kubantu bacye


My name is grace 17 July 2017

hhh!It is so pretty!