Print

Wayne Rooney yagiriye inama Romelu Lukaku wamusimbuye muri Manchester United

Yanditwe na: 17 July 2017 Yasuwe: 1832

Wayne Rooney wari kapiteni wa Manchester United umwaka ushize wamaze kwerekeza mu ikipe ya Everton yagiriye inama umubiligi Romelu Lukaku wazanywe kumusimbura nyuma y’aho umwaka ushize warangiye ari ku ntebe y’abasimbura.


Uyu musore waciye agahigo ko kuba umukinnyi watsindiye Manchester United ibitego byinshi,yabwiye Lukaku ko agomba guhatana cyane kuko Manchester United ari ikipe isaba umukinnyi guhora atsinda.

Yagize ati “Manchester United n’ikipe isaba gukora cyane.Ugomba kuba ufite ibyiyumviro bizima kugira ngo wakira igitutu igushyiraho.N’ikipe ihora ishaka gutsinda.Romelu agomba gukora cyane kugira ngo abashe gutsinda iki gitutu.Ibi nabasha kubikora ndetse akabihuza n’ingufu afite azahirwa muri Manchester United.Gusa natangira guhangayikishwa n’ibintu bimwe na bimwebizamugora kwitwara neza”.

Romelu Lukaku yaguzwe na Manchester United akayabo ka miliyoni 75 z’amapawundi aho yasinye kumara imyaka 5 akinira iyi kipe.


Comments

adgdf 18 July 2017

vasdgdffgd


gedeon 18 July 2017

ndamukunda rooney


Ronald 18 July 2017

Rayon sport nayo iraturwaz pe