Print

Seninga Innocent yongereye amasezerano y’imyaka 3

Yanditwe na: 17 July 2017 Yasuwe: 532

Umutoza Seninga Innocent wafashije ikipe ya Police Fc kurangiza ku mwanya wa 2 muri shampiyona y’umwaka ushize yongerewe amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2020.

Uyu mutoza wari wahawe amasezerano y’umwaka umwe ubwo yavaga mu ikipe ya Etincelles mu mwaka w’imikino ushize yatangarije Inyarwanda.Com dukesha iyi nkuru ko inkuru yo kongezwa amasezerano y’imyaka 3 ari impamo ndetse ko yamaze gusinya amasezerano.

Uyu mutoza wahawe amasezerano muri iki gitondo yahawe inshingano zikomeye zirimo gutegura ikipe nziza izamufasha gutwara igikombe muri iyi myaka 3 ahawe ndetse no gufasha Police FC kugera kure mu mikino nyafurika.

Kongererwa amasezerano kwa Seninga Innocent bikuyeho ibihuha byavugaga ko iyi kipe ishaka abatoza barimo Karekezi Olivier na Masudi Djuma uherutse kwegura muri Rayon Sports.