Print

Oda Paccy yongeye gushotora abagabo akoresheje ifoto

Yanditwe na: Martin Munezero 18 July 2017 Yasuwe: 4257

Umuhanzikazi Nyarwanda Oda Paccy wamenyekaniye mu njyana ya Hip Hop mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere yashyize hanze ifoto idasanzwe aho yari yambaye imyenda imugaragaza wese uko ateye ndetse anahishe ku myanya ye y’ibanga maze bituma bamwe bamwifuza mu buryo budasanzwe.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram Oda Paccy yashyize hanze ifoto yavugishije abatari bake aho yagize ati "Destroy wat Destroys u,u wanted a reason,here is da one" Twagenekereza mu kinyarwanda ibyo yavugaga,ati "Angiza ikikwangiza...Washatse impamvu,Ngiyi iya mbere..".

Aha umuntu akaba yakwibaza uwasenye Oda Paccy aba ahanganye nawe kuburyo bigera naho amuhimisha ifoto nk’iriya umuntu atahakana ko yashotoraga igitsina gabo muburyo bugaragarira buri wese...Ariko da wasanga ahari igitsina gabo ari nacyo cyamwangije ntawamenya...!


IYI NIYO FOTO YA ODA PACCY YAVUGISHIJE BENSHI

Oda Paccy ubwo yashyiraga iyi Foto kuri Instagram comments zahise zishyirwaho ahanini zigizwe niz’ab’igitsina gabo bagaragaza bimwe mu byiyumviro yahise ibatera,aho bamwe bagize bati "Yooo Oda Ubyimbishije akaguru kamwe......Ndabona bikaze da......Paccy waciye mugikari nkakubwira....Hahaha uratsinaye tu....Eeeeh What.....Yewe yewe ibintu biriho Kabisa..!".


AHA HARIHO BIMWE MU BITEKEREZO BY’ABAMUKURIKIRA KURI INSTAGRAM

Twabibutsa ko Oda Paccy ariwe mukobwa w’umunyarwanda wabimburiye abandi kuririmba mu njyana ya Hip Hop bitaga iy’ibirara bitewe n’imyumvire yaririho icyo gihe mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda.