Print

Maj Gen Jack Nziza, Lt Gen K. Karake, Brig Gen Gashayija,… mu bahawe ikiruhuko cy’izabukuru

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 July 2017 Yasuwe: 21449

Kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, RDF yatangaje ko bashyize mu kiruhuko abasirikare 817 barimo Aba-Ofisiye na ba Suzofisiye 369 n’abandi 378 barangije amasezerano y’akazi.Abasirikare 70 bakuwe mu ngabo kubera impamvu z’uburwayi. Mu bahawe ikiruhuko harimo Lt Gen Karenzi Karake, Maj Gen Jack Nziza na Brig Gen Gashayija Bagirigomwa.

Itangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, rivuga ko kuva muri 2013 iki gikorwa cyo gushyira mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare kibaye ku nshuro ya gatanu nk’uko biteganywa n’Itegeko ryihariye rigenga ingabo z’u Rwanda.

Mu basirikare bakuru bazwi cyane bahawe ikiruhuko, harimo Lt General Karenzi Karake wigeze kuba umukuru w’Ibiro by’Iperereza, ndetse na Major General Jack Nziza wigeze kuba umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda. Mu bahawe ikuruhuko kandi harimo na Brig Gen John Gashayija Bagirigomwa wari ushinzwe inkeragutaba mu ntara y’Uburasirazuba.