Print

‘Abanya Muhanga murashimishije cyane’ -P.Kagame

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 July 2017 Yasuwe: 938

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017 yagiriraga muri Ngororero na Muhanga.

Paul Kagame yashimye bikomeye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bisenderezwa n’urubyiriko rwakomezaga guhuza amajwi ariko nako batera indirimbo zishima umukandida wabo.Paul Kagame arababwira ati ‘Abanyamuhanga murashimishije cyane’.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangiye ijambo rye ashimira abayobozi batandukanye baba aba FPR Inkotanyi n’ab’amashyaka yifatanyije nayo.

Ati “Abanyamuhanga murashimishije cyane. Maze rero ingufu zingana zitya, ziri hamwe ntakizinanira. Iby’amatora byo nibigera, umunsi nugera, uwo ni umurimo woroshye. Undi murimo cyangwa indi mirimo idutegereje itoroshye ariko dusanzwe dukora tukayiteramo intambwe, ni ukubaka igihugu cyacu cy’u Rwanda kiva mu mateka mabi kijya mu bihe biri imbere byiza bibereye buri munyarwanda wese.”

Mu ijambo rye, Paul Kagame yashimangiye ko Indi myaka irindwi ya manda isobanuye gukora.Anavuga ko ari manda yuzuye gahunda yo kwegereza abanyarwanda ibikorwaremezo birimo imihanda mishya, amashuli ndetse n’amavuriro.

“Inama ni ya yindi, biratinze ngira ngo. Hanyuma ngo tube dufite indi myaka irindwi yo gukora, tukagera ku bindi byinshi biri imbere bidutegereje. Twubake andi mashuri, andi mavuriro, indi mihanda, dushobore kugeza ku banyarwanda bose amashanyarazi.

Dushobore kugira ngo abanyarwanda bashobore kwikorera, bacuruze bunguke, bashore imari bayifite mu byo bashaka byose. Abana bacu, ababyeyi bacu, abasaza bacu, bose, abagore, abagore, abantu bose biyumvemo amajyambere u Rwanda rushaka.

Ikindi se nabasaba ni iki? Gukora murakora, muri abakozi musanzwe mukora, umutekano musanzwe muwutanga, icyo nasaba ni uko turushaho gusa. Ni uko twongera umuvuduko tugenderaho. Ejo bundi nabwiraga abantu ko iyo ushaka kugera kure, hari umugani wahimbwe n’abandi njye narawumvise gusa ntabwo nawuhimbye. Ngo iyo ugira ngo ugere kure mujyana muri benshi mukagendera hamwe, iyo ushaka kugenda wihuta ugenda wenyine…njye imiterere y’u Rwanda, tubishaka byombi. Dushaka kwihuta kandi dushaka kugera kure, kandi dushaka no kugera kuri byinshi.”