Print

Ngoma: DASSO basabye kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 18 July 2017 Yasuwe: 142

Abagize Urwego rwunganira uturere mu gucumga umutekano (District Security Support Organ - DASSO) bakorera mu karere ka Ngoma basabwe kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa kugira ngo basohoze inshingano zabo neza.

Ibi babisabwe mu mpera z’icyumweru gishize , mu nama abasaga 100 bagiranye n’Umuyobozi w’aka karere, Aphrodis Nambaje afatanyije n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda.

Ibiganiro aba bayobozi bagiranye n’abagize uru Rwego barimo 40 baheruka gusoza amasomo mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda (Police Training School) riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, byabereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere.

Umuyobozi w’aka karere yabanje kubashimira uruhare bagira mu kubungabunga no gusigasira umutekano agira ati,"Umusanzu wanyu mu kurwanya no gukumira ibyaha uragaragara. Mukomereze aho; ariko na none mushyire kandi mwongere imbaraga mu gukumira ibyaha."

Yakomeje ababwira ati,"Nk’abagize Urwego rushinzwe kunganira mu kubungabunga umutekano murasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo, ubunyamwuga, imyitwarire myiza izira amakemwa, ubushishozi mu gufata ibyemezo, kugisha inama aho biri ngombwa, no gukorana neza n’abaturage ndetse n’izindi nzego.

Mu ijambo rye, SSP Mutaganda yababwiye ko kubungabunga umutekano bivuga gukumira icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya; kandi ko kugira ngo ibyo bigerweho buri wese agomba kumva ko bimureba, ndetse ko ari inshingano ye gutanga umusanzu mu gukumira ibyaha.

Yababwiye ko ibikorwa by’abanywi b’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda bibangamira rubanda kubera ibyaha bakora birimo gukubita no gukomeretsa; bityo abasaba gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza, kubinywa no kubikoresha; ahubwo bagatungira agatoki Polisi ababyishoramo.

SSP Mutaganda yasabye kandi abagize uru Rwego kubahiriza amategeko abagenga, guha serivisi nziza ababagana; gukorera mu mucyo, kwirinda ruswa n’indi migirire ndetse n’imikorere inyuranije n’amategeko.

Inshingano z’Urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO), imiterere n’imikorere byarwo bigenwa n’Itegeko N° 26/2013 ryo ku wa 10/05/2013.

Yabibukije kandi ko guhanahana amakuru ku gihe ari ishingiro ry’ubufatanye mu gukumira ibyaha; bityo abasaba kujya basesengura neza amakuru bahawe, kandi bakayasangiza izindi nzego zibishinzwe.