Print

Miss Elsa na Miss Jolly bashimwe na RGB mu ‘Intwaramihigo’ ziyifasha kugeza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu baturage

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 July 2017 Yasuwe: 1165

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ndetse na Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa bashimwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu intwaramihigo babafashije kugeza no kumenyekanisha gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu baturage hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017, ubwo yahembaga ku mugaragaro abasanzwe bakora Nk’abikorera bazanifashishwa mu gukomeza kumenyekanisha iyo gahunda, Umuyobozi mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase, yasobanuye ko Intwaramihigo ari abantu bafite uruhare mu kwihutisha itangwa rya serivisi nziza.

Prof Shyaka Anastase amurika amurika raporo y’ibyavuye mu byumweru 12 ’Nk’uwikorera’ imaze ikora

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 wanitabiriye uyu muhango yahawe ishimwe nk’intwaramihigo muri gahunda ya nk’Uwikorera yatangijwe na RGB ahanini hashingiye kugikorwa yatangije umwaka ushize akaba akigikomeje ‘Ibiganiro bihuza abayobozi n’urubyiruko.

Miss Rwanda 2017, Elsa w’imyaka 19 y’amavuko yahawe ishimwe nk’intwaramihigo muri gahunda ya nk’uwikorera akaba ari nawe ambassador w’iyi gahunda aho anakomeje kugaragara mu bikorwa byinshi bitandukanye agenda akora hirya no hino mugihugu nk’uwikorera.

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bikorwa buri myaka ibiri na RGB bigaragaza ko icy’imitangire ya serivisi mu Rwanda cyakomeje kuza inyuma y’ibindi mu myaka itanu ishize. Mu bipimo by’imiyoborere bya 2016, icy’imitangire ya serivisi cyaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 72.93%.

Mu myaka itanu ishize igipimo cy’imitangire ya serivisi cyavuye kuri 66.21% (2011) kigera kuri 72.93% (2016). Bigaragaza ko cyazamutseho 6.72%.

Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa ashyikirizwa ishimwe ry’ubufatanye na RGB
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly yashimiwe uruhare rwe muri gahunda ’Nk’uwikorere’ ya RGB