Print

Muramu wa Juvenal Habyarima yangiwe n’urukiko guhabwa Visa y’u Bufaransa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 19 July 2017 Yasuwe: 1696

Urukiko rw’ubujurire ruburanisha imanza za Leta rw’i Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa rwanze ubujurire bwa Protais Zigiranyirazo. Ni mu rubanza yaregagamo Minisiteri y’Umutekano ko yamwimye viza y’u Bufaransa mu 2012.

Protais Zigiranyirazo ni muramu wa Juvenal Habyarima wabaye Perezida w’u Rwanda. Uyu mugabo ari mu Banyarwanda bagizwe abere abandi bakarangiza ibihano. Urukiko rwa Arusha rwarekuye ariko batifuje kugaruka mu Rwanda.

Kugeza ubu Zigiranyirazo acumbikiwe mu gihugu cya Tanzania, abana n’umugore we batuye mu Bufaransa.

Yasabye Visa y’u Bufaransa ashaka gusanga umugore we wabonye ibyangombwa by’ubuhunzi muri 2012, akabana n’abana be babiri.

Zigiranyirazo yimwe Visa y’u Bufaransa kubera ko bishobora guteza impagarara muri iki gihugu.

Urukiko rw’ubujurire ruburanisha imanza za Leta rwemeje ko atsinzwe ariko ashobora kuzarega muri Rukiko rusesa Imanza arirwo rushobora gufata icyemezo cya nyuma.
Ku butegetsi bwa Habyarimana, Protais Zigiranyirazo nawe yari azwi mu cyiswe « Akazu ».


Comments

mahoro jack 20 July 2017

Baramwimira iki visa kandi bacumbikiye abandi ba membres b’akazu bose n’imiryango yabo? Nange ndumva agomba kubarega, ntabwo umupapa agomba kuvangura abana be!