Print

Menya imvano yo kuba Korea zombi zirebana ay’ ingwe

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 19 July 2017 Yasuwe: 1186

Ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yageraga ku mpera zayo, hahise haduka indi ntambara itarisanzwe ku isi, abahanga mu gucura amagambo bayiha izina ry’intambara y’ubutita cyangwa intambara y’Amagambo.

Iyi ntambara ikaba yarishingiye ku guhangana muri politiki hagati y’ibihugu bibiri by’ibihangange, aribyo Leta zunze ubumwe z’Amerika na Leta zunze ubumwe z’abasoviete.

Ibi byageze mu bihugu byinshi ku isi bitandukanye, biteza intambara nyinshi, igihugu kimwe cy’igihangange kigatera inkunga uruhande rumwe ikindi na cyo kikajya ku rundi ruhande, aha ibi bihugu byombi uko ari bibiri byitwazaga intwaro y’amahame yabyo. Leta zunze ubumwe z’America igendera ku mahame ya capitalisime na ho Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zo zigendera ku mahame ya gikominisime.

Ibihugu bibiri kugeza ubu kera byahoze ari ubwami bumwe bukomye cyane bwa Josean cyangwa bwa Korea. Ariko ubwo intambara ya kabiri y’isi yaririmbanyije, kugira ngo Leta zunze ubumwe z’ America na Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete bafatanyije, babashe gutsinda iyi ntambara, bakoreraga imyitozo mu bwami bwa korea, Leta zunze Ubumwe z’America zikayikorera mu majyepfo muri Seoul, naho Repubulika Zunze ubumwe z’abasoviyete zikayikorera mu majyaruguru I Pyongyang.

Iyi ntambara imaze kurangira, buri gihugu cy’igihangange cyashakaga ko Korea igendera ku mahame yacyo, n’ikindi nacyo bikaba uko, byaje gutuma Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete zitajyaga zitinzamo, zahise zivuga ko zijyanye igice cy’amajyaruguru ya Korea, maze iki gice gihabwa umurongo wa gikominisime kandi kigahabwa byose na Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete kugeza n’ubwo zisenyutse Uburusiya bugasigara bufasha Korea ya ruguru, ni nako byagenze kandi ku gice cy’amajyepfo gihagarikiwe na Leta zunze ubumwe z’america n’amahame ya Capitalisime.

Ibi byatumye hashyirwaho igice buri gihugu kitagomba kurenga, nta n’ingabo z’igihugu na kimwe zemerewe kuhakandagira, iki gice kitwa Demilitarized Zone (DMZ) kikaba kiri hagati ya Korea ya ruguru n’iy’Epfo.

Imiryango imwe n’imwe yarifitanye amasano yaratatanye, guhura biba gake, inzira zo kuba Korea zombi zakongera kuba imwe zarageragejwe ariko biranga.
Ku wa mbere tariki ya 17 Nyakanga nibwo Korea y’epfo yasabye iya ruguru ko bagirana ibiganiro bya gisirikare hagati yabo bonyine, bikaba bigamije kuba harebwa niba imiryango imaze imyaka ibarirwa muri 60 yaratanye yasubirana.

Ibi bije nyuma y’uko Korea ya Ruguru ikunze kugerageza ibisasu kirimbuzi, bigatera ubwoba iy’epfo n’America nayo igasaba iya ruguru ko yabihagarika, ariko Kim Jong-Un uyobora Korea ya Ruguru akabereka ko nta gahunda yo guhagarika iri gerageza afite. Ibi bikaba biri mu bigenda byenyegeza intambara y’amagambo hagati ya Korea zombi n’ibihugu bigiye biri inyuma ya buri ruhande.

Ubwo intambara y’ubutita byitwaga ko irangiye, Korea ya ruguru yabuze inkunga zituruka muri Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete, bituma ubukungu bwayo buzahara cyane, binahurirana n’uko uwari umuyobozi wayo Kim Il-sung atabarutse.

Aha byabaye nkibitanga icyizere ko Korea zombi zakongera kuba imwe, ariko biza kuzambywa n’ibitero by’iterabwoba byo ku wa 11 Nzeri kuko uwari Perezida wa USA George W Bush, yamaganaga uku kwiyunga avuga ko Korea ya Ruguru ari umunyamuryango w’abateje ibyago USA.
Abasesenguzi muri politiki mpuzamahanga bagaragaza ko ikibazo nyamara kitari muri Korea hagati yazo ahubwo kiri mu bihugu by’amahanga birebera inyungu zabyo muri Korea zombi.

RENZAHO Ferdinand