Print

Umusore w’imyaka 22 yishe mushiki we amukase umutwe ngo awushyire umugabo w’umucuruzi wari wawumutumye

Yanditwe na: Martin Munezero 19 July 2017 Yasuwe: 3387

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Samuel Mashonga yishe mushiki we witwa Dadirai Mashonga amuciye umutwe ngo awugurishe kandi abe igitambo kugirango abone amafaranga. Ibi byabereye mu gace kitwa Mashonga mu gihugu cya Zimbabwe.

Uyu muhungu niwe muto iwabo naho mushiki we niwe wari imfura mu muryango wabo. Amakuru atangazwa na Police yo muri ZImbabwe yataye muri yombi uyu musore avuga ko uyu muhungu amaze guca umutwe mushiki we ngo yahise awujyana ku mucuruzi wari wawumutumye witwa Robert Tazvireva (46) nawe wamaze gutabwa muri yombi n’inzego za Police nkuko Ikinyamakuru newsday kibitangaza.

Aho bari bawumutumye mu kuvayo ngo yatangiye kugenda avuga ko bamubeshyeye ngo yishe mushiki we kandi ntawabivuze abaturage bahita batabaza police imuta muri yombi

Police muri iki gihugu yatangije iperereza ngo hamenyekane impamvu yimbitse y’ubu bwicanyi budasanzwe.