Mu gihe abakandida bakomeje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda muri manda itaha, Abahanzi hafi ya bose ni bamwe mu bamaze kugaragaza ko bashyigikiye ku buryo bukomeye umukandida wa FPR INKOTANYI, Nyakubahwa Paul Kagame.
Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza byatangira ku italiki ya 14 Nyakanga 2017 abahanzi bakomeye bo mu Rwanda barimo n’abatwaye irushanwa rifatwa nk’irikomeye mu Rwanda rya PGGSS bagiye baherekeza umukandida wa FPR INKOTANYI aho yagiye hose.
Kitoko Bibarwa Patrick ni umwe mu bahanzi bakomeye bo mu Rwanda, Yahagurutse mu Bwongereza aho yari amaze imyaka 4 adakandagira mu Rwanda azanywe n’igikorwa cyo kwamamaza Nyakubahwa Kagame Paul umukandida wa FPR Inkotanyi.
Abandi bahanzi bakomeye barimo Tom Close, King James, Riderman, Jay Polly, Knowless, Urban Boys, Dream Boys, Christopher , Intore Masamba, Mariya Yohana, Senderi hit n’abandi ni bamwe mu bakunze kugaragara aho Nyakubahwa Paul Kagame yagiye yiyamamariza.
Mu mafoto irebere umurindi w’aba bahanzi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi
Riderman
Tom Close
Knowless Butera
Platini wo muri Dream Boys (DREAM BOYS)
Intore Masamba
Christopher
Muyango
King James
Kitoko
Jay Polly
Urban Boys
Ibi bikorwa ni inymibwa
Ndabona ari byiza