Print

Sibomana Patrick yamaze kongera amasezerano muri APR FC

Yanditwe na: 19 July 2017 Yasuwe: 1144

Muri iyi minsi byavugwaga ko umusore Sibomana Patrick ari hafi kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports gusa amakuru agera ku Umuryango aravuga ko bitagishobotse kuko ikipe ya APR FC yamaze kongerera amasezerano uyu musore.

Sibomana Patrick ni umwe mu basore Ikipe ya Rayon Sports yashakaga gusimbuza Nshuti Dominique Savio wamaze kwerekeza mu ikpe ya As Kigali aho ndetse byavugwaga ko abayobozi ba Rayon Sports bageze ku rwego rushimishije mu kumvikana nawe gusa birangiye ahisemo gukomeza gukinira ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Nubwo iyi nkuru tukiyikurikirana neza gusa amakuru yizewe ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwabonye bidakwiye kurekura umukinnyi nka Papy muri mukeba bugahitamo kumwongerera amasezerano tutaramenya uko areshya.

Turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.