Print

Nizeyimana Olivier yikuye mu mishinga ya De Gaulle

Yanditwe na: 19 July 2017 Yasuwe: 1821

Umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS Nizeyimana Olivier wari waratanzwe na Nzamwita Vincent De Gaulle ku rutonde rw’abazaba bagize komite ye niyongera gutorerwa kuyobora FERWAFA yamaze gutangaza ko atakiri mu bazafatanya nawe bitewe n’imirimo myinshi afite.

Nubwo yari ku rutonde ndakuka De Gaulle yari yenda gutanga rw’abazafatanya nawe kwicara ku ntebe ya FERWAFA mu myaka 4 iri imbere, uyu mugabo yamaze kwemeza ko atakibonetse ndetse ko Nzamwita yashaka undi muntu dore ko yari yatanzwe kuri uru rutonde nka Visi perezida.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru yavuze ko atabona umwanya wo gukora aka kazi kubera imirimo myinshi aba afite.

Yagize ati “ Ni byo koko namaze gusezera kuri uyu mwanya wo kwiyamamaza kuba nazaba Vice Perezida wa FERWAFA, nkaba namaze no kubibwira bagenzi banjye.Nasanze ntabona umwanya wo kuba naba Visi Perezida wa FERWAFA ngo mbifatanye no kuyobora Mukura VS n’akandi kazi kanjye ka buri munsi, kuko byaba bibaye byinshi."

Nyuma yo kumenya ko uyu mugabo atakiri kumwe nabo, abarwanashyaka ba Nzamwita Vincent bahise bamusimbuza uwitwa Habyarimana Marcel usanzwe ayobora ikipe ya Espoir FC.

Uyu Nzamwita Vincent ahanganye na Mwanafunzi Albert gusa we aracyafite ibibazo byinshi mu kwiyamamaza kwe kuko mu minsi ishize akanama gashinzwe gutegura amatora ya FERWAFA kamusabye kuzuza ibisabwa kuba umukandida cyane ko ibyo yari yatanze yabwiwe ko hari ibituzuye. Akanama gashinzwe amatora kazahagarika kwakira kandidatire kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 22 Nyakanga saa tanu z’amanywa (11:00am).

Abagize komite ya Nzamwita Vincent:

Visi Perezida: Habyarimana Marcel
Komisiyo y’icungamari: Mukangoboka Christine,
Komisiyo yo kumenyekanisha ibikorwa (Marketing Commission): Nikuze Valentine,
Komisiyo y’Iterambere ry’abakiri bato: Nshimiyimana Alexis Redamptus,
Komisiyo ya Tekiniki: Munyankaka Ancille,
Komisiyo y’Amategeko: Masumbuko Moussa,
Komisiyo y’Umupira w’abari n’abategarugori: Kagabo Patrick,
Komisiyo y’Abasifuzi: Ruhamiriza Eric,
Komisiyo y’Amarushanwa: Kajangwe Joseph
Komisiyo y’ubuvuzi (Medical Commission): Hakizimana Moussa,
Komisiyo y’Umutekano: AIP Ntakirutimana Diane.


Comments

RUNDA 20 July 2017

MUKUNDA BYACITSE IKIDASANZWE SE NIKIHE?????