Print

Umubyeyi wa Zari yitabye Imana ku myaka 58 y’amavuko

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 July 2017 Yasuwe: 1898

Uyu mubyeyi yitabye Imana amaze ukwezi kurenga mu bitaro kubera indwara y’umutima yari amaranye igihe. Mu mezi abiri ashize, Zari yahuye n’ibyago apfusha uwahoze ari umugabo we Ivan Ssemwanga waguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika kw’imitsi yo mu mutwe.

Zari Hassan ni umwe mu bagore b’abaherwe mu bazwi mu by’imyidagaduro mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba. Yahoze ari umuririmbyi ariko aza kubihagarika. Kumenyekana kwe byaturutse ku gushakana n’umuherwe Ivan Ssemwanga nyuma akamuta akajya kubana n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Umunyamideli ukomeye muri Uganda, Zari Hassan yanditse ku rukuta rwa Instagram ubutumwa bwuzuye agahinda, asaba Imana guha iruhuko ridashira umubyeyi we witabye Imana yakundaga cyane.

Umubyeyi wa Zari azize indwara y’umutima

Zari wari umaze iminsi ari mu bihe bigoye no guhangayika gukomeye kubera uburwayi bwa nyina, yanditse agira ati “Ni agahinda n’akababaro mu muryango wacu gutangaza urupfu rw’umubyeyi twakundaga cyane wapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane [Tariki ya 20 Nyakanga 2017]; Imana ikubabarire ibyaha byose kandi iguhe iruhuko ridashira…Iteka ryose uzakomeza ukundwe n’abana bawe..Turagushimira ibyiza byose wadukoreye.Tuzahora tukwibuka Mama…Uruhukire mu mahoro.”


Comments

kay 20 July 2017

Inallillah wa inallillah rajun Allah akwakire mube


NYAKANA Onesiphore 20 July 2017

RIP Mama.Yali arwaye igihe kinini.Nagirango nkosoreho kubyerekeye uko bigenda iyo umuntu apfuye.
Iyo dupfuye,ntabwo tuba twitabye imana kuko Bible isobanura neza ko iyo dupfuye tuba tutumva (Umubwiriza 9:5).
Ntabwo rero wakitaba imana kandi uba utumva.Ahubwo uba ugiye mu gitaka,noneho niba warashatse imana ukiriho,ntiwibere mu byisi gusa,uba uzazuka ku Munsi w’Imperuka,imana ikaguhemba ubuzima bw’iteka.
Bisome muli (Yohana 6:40).Ariko iyo wiberaga gusa mu byisi (shuguri,politike,etc...),ntushake imana ngo uyikorere ukiriho,uba ugiye burundu utazazuka.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana tukiriho,tukiga neza Bible,ikaduhindura,tukajya mu materaniro hanyuma tukajya mu nzira kubwiriza abantu ku buntu nkuko YESU n’abigishwa be babigenzaga (Yohana 14:12).Tubifatanya n’akandi kazi gasanzwe.Tukirinda kwivanga mu byisi kuko YESU yabitubujije kandi nawe ntiyivangaga (Yohana 15:18,19).Biriya bajyana umurambo mu kiriziya no mu nsengero abanyamadini bavuga ngo uwapfuye aba yitabye imana,ni uguta igihe.Dushake imana tugihumeka kugirango tuzazuke ku munsi w’imperuka.Ubuzima ni bugufi cyane.Birababaje kubona abantu bibuka imana bagiye guhamba,bavayo bakibera mu byisi gusa.NIMUKANGUKE.