Print

Mu bitazibagirana kuri iyi tariki ya 20 Nyakanga harimo ukuntu Hitler yasimbutse urupfu

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 20 July 2017 Yasuwe: 1251

Turi ku wa Kane, tariki ya 20 Nyakanga, ni umunsi wa 201 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 164 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, itariki nk’iyi ya 20 Nyakanga imaze kugera ari ku wa Kane inshuro 56.

Bimwe mu bintu by’ ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka

1402: Mu ntambara ubwami bwa Ottoman bwari buhanganyemo n’ubwami bwa Timurid mu rugamba rwa Ankara; Timur, umwami w’ubwami bwa Timurid yatsinze Ingabo z’ubwami bwa Ottoman ku bwa sultan Bayezid I.

1810: Abaturage ba Bogota muri New Granada batangaje ko bibohoye ubukoloni bw’igihugu cya Espagne.

1871: British Columbia, ni intara iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cya Canada, yihuje n’igihugu cya Canada.

1922: League of Nations, umuryango washyizweho nyuma yo guhagarika intambara ya mbere y’isi ukaza gusimburwa n’umuryango w’abibumbye wahembye ubufaransa ubutaka bwa Togoland unaha ubwongereza Tanganyika.

1940: Igihugu cya Denmark cyikuye muri League of Nations.
1944: Ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yaririmbanyije, Adolf Hitler yasimbutse urupfu, ubwo abasirikare b’ubudage bayobowe na Colonel Claus von Stauffenberg bageragezaga kumwivugana.

1949: Israel na Syria byasinyanye amasezerano yo kurangiza intambara y’amezi 19 bari bamazemo igihe. Hari nyuma y’uko abayahudi bamaze kugera ku butaka bwabo bitaga ubw’isezerano.

1951: Umwami Abdullah I wa Jordan yiciwe muri Palestina, mu masengesho yo kuwa Gatanu yari yagiriye i Yerusalem.

1959: Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu bijyanye n’ubufatanye mu by’ubukungu, wemeye ubufatanye n’igihugu cya Espagne.

1960: Igihugu cy’u Bubiligi cyagaragaje ukwihagararaho mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye ku mpamvu cyari mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe guverinoma ya Congo yo yasabaga Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete kohereza ingabo zabo kuza gutsimbura no kwirukana Ababiligi mu gihugu cya Congo-Kinshasa cyahoze cyitwa Zaire ku bwa Mobutu. Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zabujijwe kwivanga muri ibi bibazo bya Congo-Kinshasa n’Ababiligi, bikozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’igihugu cy’u Bufaransa.
1968: Hashinzwe Special Olympics, imikino ihuza imbaga nyamwinshi y’abakuru n’abato, by’umwihariko abafite ubumuga butandukanye.

1969: Gahunda ya Apollo yageze ku ntego zayo, kuko icyogajuru Apollo Apollo 11 cyashoboye kugeza bwa mbere ikiremwamuntu ku butaka bwo ku kwezi. Extra-vehicular activity (EVA) yashoboye kugendera ku kwezi. Uyu ni umunyameika Neil Armstrong afatanyije na Buzz Aldrin.

1969: Harangijwe intambara hagati ya Honduras na El Salvador, nyuma y’iminsi itandatu yari imaze itangiye. Iyi ntambara yatejwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’ibihugu byombi, biturutse ku makimbirane ya politiki yari hagati y’ibyo bihugu maze iza kwitwa intambara y’umupira w’amaguru ” "Football War".
1977: Ikigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika CIA (Central Intelligence Agency) cyashyize ahagaragara inyandiko z‘amabanga ziba zigenzurwa na Guverinoma, zikubiye mu cyo bita Freedom of Information Act (FOIA).
1980: Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kemeje mu buryo budasubirwaho ko Jelusalem idafatwa nk’umurwa mukuru w’igihugu cya Israel.

2000: Mu gihugu cya Zimbabwe, hatangijwe imyanya igenewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu nteko ishinga amategeko, bwa mbere mu mateka.
Bamwe mu bavutse uyu munsi ku itariki ya 20 Nyakanga mu mateka.
356 mbere y’ivuka rya Yezu:: Havutse Alexander the Great, umwami wa Macedonia, umwe mu bami bamenyekanye cyane, akabasha no kwigarurira isi kandi akiri muto.
1822: Gregor Mendel, umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’u Budage, ufatwa nk’umubyeyi wa siyansi yiga ibijyanye n’uruhererekane (Genetics).
1973: Haakon, igikomangoma cy’umurage cya Norvège.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi ku itariki ya 20 Nyakanga mu mateka.

985: Papa Boniface VII
1982: Okot p’Bitek, umuhanzi w’umusizi wo mu gihugu cya Uganda.
2009: Mark Rosenzweig, Umunyamerika w’umushakashatsi mu bijyanye n’ubwonko.
Tariki ya 20 Nyakanga ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umukino wa Damu, umukino wavumbuywe mu 1924. Uyu munsi watangiye kwizihizwa kuva mu 1966, bitangijwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku muco n’uburezi UNESCO, kugeza ubu ibihugu 181 nibyo byizihiza uyu munsi.


Comments

lawyer 20 July 2017

Isi ya none