Print

Nyuma yo gusambanya ku gahato umugore bakamwambika ubusa mu modoka itwara abagenzi,abagabo 3 bakatiwe igihano cy’urupfu

Yanditwe na: Martin Munezero 20 July 2017 Yasuwe: 2479

Tariki ya 19 Nyakanga 2017, abagabo batatu b’Abanya-Kenya bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu umugore, bakamwambika ubusa mu modoka itwara abagenzi babirangiza bakanamwiba ibyo yari afite byose.

Ibi byaha byakozwe n’aba bagabo mu mwaka w’2014, uwitwa Nicholas Mwangi watwaraga imodoka itwara abagenzi, Meshack Mwangi wari ‘Convoyeur ‘ n’undi witwa Edward Ndung’u bahamijwe icyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko n’icyaha cyo guhohotera no gufata ku ngufu.

Aba bagabo kandi bari bahawe n’igihano cyo gufungwa imyaka 25 ku cyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya ariko gihita kiburizwamo n’igihano cy’urupfu bahanishijwe ku cyaha cy’ubujura bukoresheje ikiboko.

Umugore wahohotewe yabwiye urukiko ko muri bus itwara abagenzi hari harimo abagabo bagera kuri barindwi bose bashakaga kumusambanya, ariko ngo akababeshya ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ubwo amashusho y’aya marorerwa aba bagabo bakoreye uyu mubyeyi yafatishijwe telephone igendanwa yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, yatumye mu gihugu cya Kenya abagore ibihumbi n’ibihumbi birara mu mihanda bamagana ayo mabi yari yakorewe mugenzi wabo.

Bimwe mu byo aba bagabo bambuye uyu mugore, birimo amashilingi yo muri Kenya angana na 10.200 na $102.

Ngo banamutwaye telephone yo mu bwoko bwa Samsung Galaxy ifite agaciro $270, bamutwara icupa ry’umubavu (Perfume), n’agakapu karimo ibindi bikoresho byari bifite agaciro $417.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Nzeri 2014 mu murwa mukuru wa Nairobi kuri station ya Essence.