Print

Karekezi Olivier yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 20 July 2017 Yasuwe: 1073

Perezida w’Ikipe ya Rayon Sports, Gacinya Denis, yemeje ko Olivier Karekezi ari umutoza mukuru w’iyi kipe ugiye kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri.Karekezi waconze ruhago igihe kinini asimbuye Irambona Masoudi Djuma weguye nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Karekezi Olivier yabaye igihe kinini umukinnyi w’ Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na APR FC, amakipe yombi yanabereye kapiteni. Mu kiganiro na Radio 10 cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2017, Gacinya Chance Denis yemeje ko bidasubirwaho, Karekezi Olivier ariwe ugiye gutoza iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Karekezi yatoranyijwe mu bandi batoza barimo Cassa Mbungo André watozaga Sunrise FC wananyuze muri Police FC na AS Kigali; Ndayizeye Jimmy utoza Espoir FC hakaba hari n’amahitamo yo kugarura Masoudi Djuma wageragejwe akanga burundu.

Karekezi Olivier yari umutoza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Sweden aho yatozaga amakipe y’abato. Karekezi azagera mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu (Tariki ya 22 Nyakanga) yerekwe abakinnyi be ku wa mbere tariki ya 24 Nyakanga, atangire imyitozo ku wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga.

Karekezi yabaye rutahizamu ngenderwaho mu Rwanda aho yubatse amateka akomeye nk’umukinnyi mu Mavubi no muri APR FC yakiniye kuva (1998 – 2004). Yanakiniye amakipe arimo Helsinborg (2005-2007) Hamarkameratene (2007-09), Östers IF (2010-2011), agaruka muri APR FC (2011-12), Club athlétique Bizertin (2012-13), Trelleborgs FF (2014) asoreza muri Råå Idrottsförening.


Comments

nyandwi jean Claude 20 July 2017

Mu mureke ayitoze , tumurinyuma