Print

Zimwe mu nshingano Karekezi Olivier yahawe mu gihe azamara atoza Rayon Sports

Yanditwe na: 21 July 2017 Yasuwe: 3156

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko Karekezi Olivier ariwe uzasimbura Masudi Djuma nk’umutoza wa Rayon Sports umwaka utaha, mu Kiganiro umuyobozi w’iyi kipe Gacinya Dennis yagiranye na Radio 10 aho yahawe inshingano nyinshi zirimo gutwara ibikombe byose bizakinirwa mu Rwanda mu mwaka w’imikino uri imbere.

Karekezi Olivier wasinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe yahawe inshingano zo gukomereza aho Masudi Djuma yari agejeje ndetse akarushaho cyane ko we bamusabye ko yazatwara igikombe cya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro ndetse agafasha Rayon Sports kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Mu kiganiro umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports Bwana Gakwaya Olivier yagiranye n’ikinyamakuru Kigali today dukesha iyi nkuru yagitangarije ko basabye Karekezi gukomeza gufasha Rayon Sports gutwara ibikombe nkuko isanzwe ibitwara.

Yagize ati “Inshingano twamuhaye mbere na mbere ni ukuduhesha ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda tumaze imyaka ibiri dutwara, harimo igikombe cy’amahoro twatwaye umwaka washize na shampiyona twatwaye uyu mwaka (2016-2017) akanatugeza mu matsinda ya CAF Champions League.”

Kuza kwa Karekezi muri Rayon Sports ntabwo byavuzweho rumwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports cyane ko yakiniye ikipe ya APR FC igihe kinini ndetse benshi bakomeza kuvuga ko nta cyizere bamufitiye.

Uyu mutoza azagera I Kigali ku italiki ya 26 Nyakanga aho byitezwe ko azahita atangira akazi ndetse no gutangiza umwiherero wo kwitegura umwaka w’imikino utaha iyi kipe izawukorera muri Tanzania aho izacakirana ni amakipe y’aho y’ibigugu arimo Simba SC na Azam FC.

Rayon Sports FC izatangira imyitozo ku italiki ya 31 Nyakanga aho bivugwa ko izakoresha miliyoni 90 mu kugura no kongerera abakinnyi amasezerano uyu mwaka ndetse byitezwe ko igiye kubona rutahizamu mushya w’umunya Mali uri hafi kugera mu Rwanda.

Karekezi Olivier bita ’Danger Man’ yabaye umukinnyi mpuzamahanga udashidikanwaho n’abasobanukiwe iby’umupira w’amaguru

Comments

Gatete Jean Claude 22 July 2017

Rwose tumuhaye ikaze naze muri rayo adufashe gutwara ibikombe naho kubyamukeba APR nawe azaba ashaka kubaka izina ntabwo yakumva amabwire ya mukeba


theo 21 July 2017

ko mutubwira ko karekezi olivier yahawe equipe hanyuma ko bitari kuvurwaho rumwe ese ayo masezerano araseswa cg arakomeza abanyamakuru mudufashe kumenya amakuru y’ukuri


knc 21 July 2017

OK!nizere ko umwuka ari mwiza muri nyobozi zombi !