Print

Umuherwe Jack Ma washinze “Alibaba Group’ biteganyijwe ko aza kwakirwa na Perezida Kagame

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 July 2017 Yasuwe: 290

Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo Umuherwe Jack Ma washinze ikompanyi ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet "Alibaba Group" yageze mu Rwanda aho yitabiriye Inama mpuzamahanga ‘YouthConnekt Africa 2017’.

Biteganyijwe ko Jack Ma aza kwakirwa mu Village Urugwiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017.

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yanditse kuri Twiter aha ikaze Ma Yun uzwi nka Jack Ma ubarirwa umutungo wa miliyari 30.3 z’amadolari ya Amerika. Ati “Ikaze mu Rwanda ndetse no mu nama ‘YouthConnekt…Ubushobozi bugeza ku intsinzi.”

Jack Ma niwe uri ku mwanya wa mbere mu bakize ku mugabane wa Aziya wose ndetse akaba uwa 14 ku isi yose.

‘Youth Connect Africa’ yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017. Ihuje urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika harimo n’u Rwanda bagera kuri 2500. Bazaganira n’inzobere mu bucuruzi, abayobozi b’amakompanyi akomeye, n’abandi, bazagira inama urubyiruko z’uburyo bakwihangira umurimo bakiteza imbere.

Icyamamare Akon na we ni umwe mu bategerejwe muri iyi nama iri bunitabirwe na Perezida Paul Kagame.

Umuherwe Jack Ma ni ubwa mbere asuye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ye ya Mbere.