Print

The Ben usigaye ari umuvugabutumwa yavuze aho akomora inganzo yazamuye igikundiro cye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 July 2017 Yasuwe: 1870

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben muri muzika nyarwanda akaba asigaye atuye muri Amerika (USA) ahamanya ko ubwogero (Douche) bwazamuye inganzo ye, ngo mu gihe ari koga yumva neza amajwi y’amazi amanuka n’amagambo yajyana n’iyo njyana.

Ngo amazi yo mu bwogero (Douche) atuma agira inganzo agahita ahimba indirimbo nshya.Mu kiganiro yahaye Kigalitoday yavuze ko aho atuye muri USA mu mujyi wa Chicago, abyuka akora siporo yireba mu ndorerwamo nyinshi ziri mu nzu atuyemo.

Agira ati “Nkora utuntu (siporo) mu kirahure, nkabona kujya muri ‘douche’ nkabona koga. Iyo ndi muri ‘douche’ nkunda kuririmba cyane nsakuza, ni ibintu byanze kumvamo.

Amazi iyo ari kumanuka angwaho hari ukuntu bivuga nk’umuziki kuri jye, hari ukuntu bivuga nk’umuziki ucuranze, bigatuma ngira inganzo. Hari indirimbo nyinshi nagiye nsohora, nakuye injyana (yazo) muri douche.”

Ngo mu myandikire y’indirimbo akenshi ahera ku njyana y’indirimbo nyuma magambo azaba agize iyo ndirimbo yifuza gushyira hanze akayandika nyuma yabanje kumva neza uko izaba imeza mu byuma.

Yakomeje ko akunda gukora siporo yo kwiruka. Akiruka ahantu hanini yagaruka akaza agenda buhoro, agashaka nibura abantu babiri abwira amagambo meza yo kubakomeza.

Ibi ngo byubaka abantu nk’uko byamuhaye ibyiringiro ubwo yari ageze ahakomeye.
Ati “Ubwo nari muri Amerika, nari nicaye ahantu mfite ibibazo bikomeye, nicaye ku ishuri aho nigaga nabuze amafaranga y’ishuri, umwe mu banyeshuri ancaho arambwira ati ‘wari uzi ko Imana igukunda!

Kumusubiza ako kanya ntabwo byanyoroheye, gusa byanyibukije ko koko Imana inkunda cyangwa se ko Imana inzi. Ako kanya byahise bihindura imitekerereza nari mfite. Guhera ubwo Imana ikora n’ibitangaza ku buzima bwanjye kugeza kuri uyu munota.”

Akomeza avuga ko buri munsi yiha umukoro wo kubwira abantu babiri ubutumwa bwiza, bubahumuriza burimo kubabwira ko Imana ibakunda cyangwa se ko bambaye neza.

The Ben avuga ko abantu bari bakwiye kujya babwirana amagambo y’ihumure yo gukomezanya kuko yamaze kubona ko amagambo meza ahindura abantu kandi akabaha akanyabugabo ko kugera kuri byinshi bibwiraga ko batageraho.

Ngo mu myaka igera kuri itanu yayimaze akora umuzika w’abanyarwanda gusa.Ngo mu myaka ibiri ishize nibwo yatangiye gushaka uburyo umuziki we warenga umupaka ukamenyekana no mu bindi bihugu bya Afurika.

Agira ati “Niyo mpamvu ndi gukora cyane. Mbere na mbere ndashaka kwandika izina muri Afurika, nkagira abafana benshi. Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kuzaba ndi umwami (wa muzika ya Afurika).”

Ibyo ni byo ari gukora ubu kuko mu minsi ishize yakoranye indirimbo n’umuririmbyi wo muri Uganda witwa Sheebah yitwa “Binkolera”.

The Ben usigaye ari umuvugabutumwa avuga ko iyo ari muri "douche" aririmba cyane akahakura inganzo