Print

Yiyemeje guca abajura mu Rwanda akoresheje imbaraga z’abakurambere

Yanditwe na: Martin Munezero 21 July 2017 Yasuwe: 3057

FOTO:Igihe

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ku myaka ka ye 37 y’amavuko, uyu mugabo aganwa n’abatari bake ngo abafashe kurinda ibyabo kwibwa, abandi abafashe kugaruza ibyibwe ndetse akaba anatanga indi y’ubwoko butandukanye.

Salongo ukomoka i Karagwe muri Tanzaniya, kuri ubu akaba atuye mu karere ka Bugesera avuga ko afite ubushobozi bwo gufasha abantu kumenya ababibye, agatanga imiti inyuranye irimo iyo kurinda umuryango ndetse n’umutima utuma umuryango ubana mu mahoro ndetse n’imiti ifasha abagore kubaka neza.

Si ibi gusa kuko Salongo mu byo akora harimo no gushasha abakinnyi akabaha imiti ibarinda kuvunika.
Ese Salongo izi mbaraga azikura he?

Salongo avuga ko izi mbaraga yazihawe n’umwarimu wamwigishize ariko akanavuga ko ari izo akomora ku bakurambere be.

Aganira n’ikinyamakuru Igihe,Yagize ati “Erega nta muntu udafite ibintu by’abakurambere, buriya nawe ufite ba sogukuru bawe bapfuye urakaza utabizi kuko iyo bapfuye nti bapfa, ahubwo baba bari mu kirere ku buryo iyo myuka ari yo mpuza nkayibwira ko mfite ikibazo ikamfasha.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga hari imyuka imwe abantu baba baragiye barakaza twe turagenda tukayinginga ikaza igafasha abantu.”

Kugeza kuri ubu Salongo yemeza ko ibyo akora bitanga umusaruro kuko amaze gufata abajura barenga 100 haba mu Rwanda no muri Uganda. Kuri we ngo afite umugambi wo guca abajura mu Rwanda.

Yagize ati “Icyo nasaba abajura n’abambura abantu amasakoshi, telefone n’ibindi ni basubize abo bambuye kuko njye Salongo intego yanje ni uguca ubujura hano n’ubusambanyi nubwo ntarabutekerezaho cyane.”

Salongo ngo icyo ahemba abakurambere harimo inzoga n’itabi, ibi akaba aribyo asaba uwo yafashije gufata igisambo kandi abimusaba mu gihe igikorwa yamukoreye cyatanze umusaruro.

Rwirangirwa amaze kuba icyamamare kandi aganwa n’abantu b’ingeri zose barimo abamotari bibwe moto, abagore bafite ibibazo mu miryango, abifuza guhabwa imiti yo kubarinda kwibwa, imiti irinda abakinnyi imvune n’ibindi.


Comments

18 January 2023

muduh number ye


Ngenzi 16 September 2021

Muduhe phone number ye tumugane kuko abajura baturembeje!


furaha 21 July 2017

Ndasaba nimero zuyumugabo