Print

Akon asanga Africa igize abayobozi batekereza nka Perezida Kagame yagera kure

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 21 July 2017 Yasuwe: 955

Ubwo yagezaga ijambo ku rubyiruko rurenga ibihumbi bibiri bitabiriye ihuriro nyafurika ry’urubyiruko “Youth Connekt Africa Summit” , umuririmbyi Akon yashimye bikomeye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Umuhanzi akaba na rwiyemezamirimo Alioune Badara Thiam [Akon] uri Rwanda , yavuze ko abayobozi bose b’Afurika bakoze nk’uko Perezida Kagame akora uyu mugabane watera imbere kuburyo bwihuse.

Yasabye abayobozi ba Africa gushyiraho uburyo urubyiruko rwinshi bafite kugira ngo ruteze imbere ibihugu byabo kuko rubifitiye ubushobozi, anashimira u Rwanda kuba indorerwamo imurikira ibindi bihugu.

Ati “Mugomba guterwa ishema n’abo muri bo, ibihugu nk’u Rwanda bintera ishema ryo kuvuga ko ndi Umunyafurika, ibi kandi ntabwo mbivuga kuko ndi mu Rwanda. Ibi nabivuga aho njya hose.”

Ikindi kintu ngo akunda cyane ku Rwanda kandi n’ibindi bihugu bya Africa bikwiye kwigiraho, ni uguha umwanya abagore kuko ngo ari bo batumye u Rwanda ruri ku murongo.

Ati “Aha ni hamwe mu hantu hari ku murongo mu hantu nagiye, nagiye mu bihugu byinshi bya Africa, ariko Africa ntirajya ku murongo.”

By’umwihari Akon yashimiye cyane Perezida Paul Kagame, ati “Iyaba Africa yagiraga abayobozi bose batekereza nk’uyu mugabo yagera kure.”

Urundi rwo Akon yavuze ko abanyafurika by’umwihariko urubyiruko rugomba kubyaza umusaruro, ni ubuhinzi abenshi batazi ko hari abo bwakijije.


Comments

Pascal 21 July 2017

Koko yagera kure.hum ! Mujye muza muceze mugende si mwe ba nyamuzavuba muzajya kumenya amatongo