Print

Iyo utoza Rayon Sports uba ugomba gutsinda-Karekezi

Yanditwe na: 22 July 2017 Yasuwe: 1154

Umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko aje mu ikipe ya Rayon Sports gushaka intsinzi nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka 2 atoza iyi kipe mu minsi ishize.

Uyu mugabo wari umaze iminsi atoza mu makipe y’abana muri Suwede yiteguye gukora ibishoboka byose agafasha iyi kipe gutwara ibikombe nk’ uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Authentic kuri uyu wa Gatanu.

Yagize ati “Nibyo koko nagiranye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 kandi nishimiye kugaruka mu gihugu cyanjye gutoza Rayon Sports icyizere abayobozi ba Rayon Sports bangiriye ngomba kubigaragariza mu gutsinda kuko iyo utoza ikipe ya Rayon Sports icya mbere uba ugomba gutsinda kandi nanjye nifuza kubaka izina ryanjye.Nizeye ko Imana izabimfashamo.”

Uyu mutoza azagera I Kigali ku italiki ya 27 Nyakanga aho yatangaje ko aje kwitegura amatora no guhita atangira akazi muri Rayon Sports.