Print

Ciney yavuze abahanzi batinze gushaka, anavuga icyatumye atabyara umwana hanze

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 July 2017 Yasuwe: 4897

Ciney uherutse kurongorwa , avuga ko mu bahanzi nyarwanda harimo abatinze gushaka ariko ngo benshi muri bo bamaze kubyara abana hanze, ngo Queen na Allioni cyangwa se Young Grace bakwiye kwikubita agashyi bagakora ubukwe.

Uretse mu bahanzikazi, Ciney yanagarutse no ku bakora injyana ya Hip Hop aho yavuze ko Jay Polly na Bull Dog bakwiye gukora ubukwe, ngo bamaze igihe kinini muri muzika kandi abona ari abantu bashobora gufata inshingano bagatunga imiryango yabo.

Uyu muraperikazi yanashimye bikomeye Riderman wateye intwambwe agasha umugore banafitanye umwana. Yagize ati “Gaby yakoze ubukwe, Miss Jojo nawe arihafi urumva ko bari gutera intwambwe nk’iyanjye ari benshi.”

Yungamo ati “ Ariko buriya Queen Cha ugirango igihe cye nikigeze ariko se Allion we bite? Wasanga kandi Allioni atanze aba bose twavuze…Young Grace nawe akwiye kubitekerezaho..Ni byiza kubikora kuko uba utanze amahoro muri barumuna bawe.

Ciney avuga ko hari abahanzi nyarwanda batinze gushaka

Mu kiganiro kirekire yahaye TV1O yanabajijwe abagabo bakora muzika abona batinze gushaka, Ciney yavuze ko nubwo Bull Dog afite umwana ariko atakoze ubukwe anasaba Jay Polly kuva mu byo arimo agategura ubukwe n’umukunzi we.

Ati “Abantu benshi mu b’abagabo muri muzika Nyarwanda bafite abana, nka Jay Polly rwose akwiye gukora ubukwe n’umuntu wa cyera amaze igihe kinini .Umuraperi Bull Dog na Riderman bo barabirangije ariko Bull Dog akwiye gukora ubukwe.

Nyuma yo kwambikwa impeta imuteguza ubukwe hari ibyakomeje kuvugwa ko baba barashwanye n’umugabo we nyuma y’uko amusabye ko yabumubera umugore ubwo bari mu gitaramo cy’urwenya.

Ciney yavuze ko ntacyo bapfuye ahubwo ko yariyo nzira yonyine yashobokaga yo kuba yamutungura.Ngo iyo aza kubikorera mu isabukuru y’amavuko ye [ya Ciney] ntibyari kumutungura.

Yavuze ko nyuma y’ubukwe agomba kujya kurangiza indirimbo zigera kuri enye afite mu inzu itunganyamuzika ya Future Records.Ngo n’ibishoboka azakorera indirimbo umwana we azibaruka.

Yakomeje avuga ko afite gahunda yo kubyara abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe cyangwa se abahungu babiri n’umukobwa umwe.Ngo yifuza kubyara umuhungu bwa mbere kuburyo yajya abifuhishaho Ise [Bivugitse nabi, yashakaga kuvuga ngo ajye akina n’umuhungu we yereka papa we cyane ko umugabo we yifuze kubyara umukobwa bwa mbere].

Ngo Imana izamufashe umuhungu avuke ari umwana uzi ubwenge nka se udakunda gukubagana nka nyina.Ciney avuga ko umwana we aramutse avutse ari umuhanzi ntakibazo.

Abajijwe icyamushoboje gushinga urugo nta mwana yabyaye ku ruhande yavuze ko byose bitegurwa n’umuntu ku giti cye.Ngo yakuze yumva ashaka kuzabyara umwana ari mu rugo rwe.

Ati “Eeeh ngirango ahari abo bibaho baba batabipanze cyangwa bikabatungura..Iyo biguhora mu mutwe ukanirinda icyatuma biba ntiwajya gushaka ufite umwana wabyaye hanze. Ikindi tuzi uko umwana akorwa cyera najyaga mvuga ngo ’nta muntu ushobora kuza kumbwira ngo yateye inda atunguwe’.”


Comments

Nina 22 July 2017

Ariko uyu mukobwa yaravuze koko. Biraboneka ko yari akeneye umugabo pe. Umva muko, umuntu ayobora ubuzima bwe uko abyumva. Utarakora ubukwe nkawe afite impamvu ze. Kuba wakoze ubukwe ntibivuze ko abantu bose babukora, kuko hari n’abatabukunda. Aka wa mugani ngo "uboneye imbwa mu za mukuru.....". Ngaho nyuma y’ubukwe senga cyane, kuko mbona iby’abahanzi ari ibishinwa ( made in china) bivuze ko "bitaramba".