Print

Nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Chelsea Morata yavuze byinshi kuri Real Madrid yakiniraga

Yanditwe na: 22 July 2017 Yasuwe: 1490

Ku munsi w’ejo taliki ya 21 Nyakanga nibwo ikipe ya Chelsea yatangaje ko yasinyishije ku mugaragaro umusore Alvaro Morata amasezerano y’imyaka 5 ku kayabo ka miliyoni 70 n’ibihumbi 600 by’amapawundi imukuyee muri Real Madrid aho uyu musore yatangaje ko avuye mu rugo ko ndetse atazibagirwa iyi kipe yamureze anayishira ku byo yamugejejeho mu gihe cyose yayimazemo.

Mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter uyu musore w’imyaka 24 yatangaje ko yifuza ko buri wese akwiye kumva neza iki cyemezo yafashe cyane ko yagitekerejeho cyane mbere yo kugifata.

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe ,ndumva mfite byinshi byo kuvuga hari amarangamutima n’ibihe byiza nagize biri mu mutwe wanjye aka kanya.Ndangije urugendo rwa kabiri nari natangiye muri Real Madrid ubu ntangiye ubuzima bushya,Ndabizi ko hari bamwe bababajwe n’icyemezo nafashe gusa icyemezo cyafashwe kandi nagitekerejeho neza.”

Yakomeje avuga ko avuye mu rugo kandi ko ntacyo yicuza kuba adakomezanyije n’iyi kipe y’ubukombe muri Espagne.

Yagize ati “Mvuye mu rugo kuko niko niyumvaga iyo nabaga ndi muri Real Madrid.Ngiye mfite umutima utanshira urubanza kuko natanze ibyo nari mfite buri munota wose nakinnye nambaye umwenda wayo kandi nishimiye ibihe byiza twagize umwaka ushize ubwo twatwaraga ibikombe 2 bikomeye aho ntekereza ko yaba njye cyangwa abafana ba Real Madrid batazawibagirwa.Ndashimira ikipe ya Real Madrid kuba yarangize uwo ndiwe ubu.Ndashimira abatoza bose,abakinnyi bose twakinanaga ndetse ndashimira perezida w’ikipe kuba yarumvise neza intumbero yanjye ndetse agashyigikira umwanzuro nafashe.Ndashimira cyane mwese abafana kuko ubwo nagarukaga mu ikipe mwatumye numva nkunzwe kandi mfite agaciro”.

Umwaka ushize Alvaro Morata yatsinze ibitego 19 mu marushanwa yose yakinnye aho 15 muri byo yabitsinze mu mikino ya shampiyona La Liga.Avuye muri Real Madrid kubera kubura umwanya uhagije wo gukina aho yicaye ku ntebe y’abasimbura kubera umufaransa Karim Benzema utaramworoheye .Mu mikino 38 ya shampiyona y’umwaka ushize yabanjemo 14 gusa.