Print

Oda Paccy yahakanye yivuye inyuma ubwambuzi n’ubuhemu ashinjwa

Yanditwe na: Martin Munezero 22 July 2017 Yasuwe: 1581

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana inkuru ivugako Oda Paccy yaba yarambuye ababyinnyi bamubyiniye muri PGGSS7 ndetse banamwita umwambuzi n’umuhemu ,ariko we akaba yabihakanye yivuye inyuma.

Amakuru agera k’Umuryango avuga ko umwe mu basore bane babyiniye Oda Paccy ariwe wakwirakwije ayo makuru aho yavugaga ko ari nawe wumvikanye na Paccy maze aba ariwe uzana abandi babyinnyi batatu bafatanyije kumubyinira muri Guma Guma.

Uyu musore kandi agakomeza anavuga ko we Paccy nta kibazo bafitanye yamwishyuye amafaranga yose ahubwo ko ngo ari abandi babyinnyi babili muri batatu yazanye ari kwishyuriza kubera ko bo ngo atarabishyura.

Ubu buhemu n’ubwambuzi umuhanzikazi Oda Paccy ashinjwa, byatumye twegera Oda Paccy, tuganira na we tumubaza niba niba koko aribyo yaba yarambuye amafarnga ababyinnyi babili mu bamubyiniye,maze ahita abyamaganira kure ndetse avuga ko nawe yabyumvise biramutungura.

Tumubajije uko iki kibazo gishobora no kumwanduriza izina uko ari kucyitwaramo,maze adusubiza ko bitewe nuburyo yabyumvise maze bikanamutera guhangayika, yahise afata umwanya we ubwe yihamagarira ababyinnyi be bose bivugwa ko ngo yaba yarambuye amafaranga.Ubu amajwi yose y’ababyinnyi batatu bose yavuganye nabo havuyemo uwagiye amwanduriza izina bitewe nuko we nubundi avuga ko nta n’ikibazo we bafitanye cy’amafaranga barangizanyije, uretse ko ngo na Telefone ye itarinariho umunsi wose.

Mu majwi Umuryango Ufite y’aba basore bose uko ari Batatu ,harimo babili bivugwa ko aribo Oda Paccy yambuye amafaranga ,bose barabihakana ndetse wumva nabo basa n’abatunguwe kumva iyo nkuru ,aho bose bagiye banahuriza ku ijambo rimwe,bavuga ko kuva bava muri Guma Guma batarahura n’uwo musore ushinja Oda Paccy kwambura bagenzi be.

Tubajije Oda Paccy impamvu yumva yatuma umubyinnyi we agenda amusebya ,yaba ari iyihe,maze atubwira ko impamvu yumva yabimutera bwaba ari ubugambanyi bwaba bwarabaye hagati y’umubyinnyi we ndetse n’umunyamakuru wakwirakwije iyo nkuru bashaka kumuhirika ,babinyujije mu kumusebya,Paccy kandi akomeza avuga ko agiye gutohoza icyaba kihishe inyuma yibi yita Ubugambanyi budasanzwe ,kugira ngo agihere mu mizi kitazongera gushibukana ikindi gihuha no kumusebya.


Comments

KaKa 22 July 2017

Uyu mukobwa turamurambiwe mu binyamakuru
Twunve nta nicyo inkuru ze zimarira abanyarwanda.turamurambiwe