Print

Nyirabukwe wa Diamond yashyinguwe-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 July 2017 Yasuwe: 2874

Umunyamideli Zari Hassan umugore w’umuririmbyi Diamond yapfushije umubyeyi we mu gitondo cyo kuwa 20 Nyakanga 2017. Halima Matovu Hassan[Umubyeyi wa Zari] yashyinguwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017 ku ivuko muri Busujju ho muri District ya Mityana.

Diamond yageze mu gihugu cya Uganda kwifatanya n’umugore we uri mu gahinda gakomeye ko kubura Nyina yakundaga cyane nk’uko yakunze kubigarukaho.Nyina wa Zari yari arwariye ahavurirwa indembe mu Bitaro bya Nakasero Hospital, yari amazemo igihe kirenga ukwezi.

Mu minsi ya nyuma uyu mubyeyi yatangiye guhumeka abifashijwemo n’imashini zamwongereraga umwuka.Diamond Platnumz aherekejwe na nyina Kendrah Michael bageze i Kampala aho bagiye gufata mu mugongo umuryango wa Zari usanzwe ari umugore we.

Abahanzi bakomeye muri Uganda ndetse n’inshuti n’abavandimwe bitabiriye ijoro ry’ikiriyo barimo: Halima Matovu Hassan barimo Jack Pemba, Jose Chameleone, Eddy Kenzo, Bigeye, Diamond Platnumz, Sylvia Owori, Desire Luzinda n’abandi bahanzi bakizamuka.

AMAFOTO:








Yasohotse tariki ya 21 Kamena 2017...Yanditswe na Diamond Platnumz; icuranga [ishyirwa mu byuma] na Tuddthomas wo muri Tanzaniya ikorerwa muri Wasafi Records Tanzania... Amashusho yayo yafatiwe muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Johannesburg, ayoborwa na NIC.Diamond Platnumz - I miss you (Official Video)


Comments

tony 22 July 2017

Muraho ,ibyiza ntimwajya mubanza gusoma inkuru mwanditse mbere yokuyyirekura, nkaho ngo Diamond ageze mugihugu cg Canada, aho kuvuga igihugu cya Uganda.... murakoze