Print

Umunyarwandakazi witegura kurushinga na A.Y yasoje amasomo ya Kaminuza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 July 2017 Yasuwe: 4474

Umuraperi Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y ari mu byishimo by’ikirenga nyuma y’uko umukunzi we bitegura gushyingiranwa asoje amashuli ya Kaminuza.

A.Y usanzwe ari mubyara wa Alpha Rwirangira, akomoka kuri nyina w’Umunyarwandakazi mu gihe se ari Umunyatanzaniya wuzuye w’ahitwa Mbeya.Mu ukuboza 2016, nibwo AY yerekanye ku nshuro ya mbere umukobwa bakundana ukomoka mu Rwanda.

AY uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, yashyize ku rukuta rwa Instagram ifoto igaragaza uyu mukobwa yambaye ikanzu iranga abasoje amasomo ya kaminuza amubwira ko atewe ishema n’intambwe yateye.

Yanditse ati “ Mfite ishema ryinshi ku bwawe […] Ishya n’ihirwe Engineer Remy”. Ubu butumwa yabuherekeje udutima, umukobwa na we yahise aza abwira uyu AY ati “Urakoze rukundo, ibyiza biracyaza.” AY yahise agira ati “Amina rukundo rwanjye”.

Mu myaka umunani aba bombi bamaranye bakundana, A.Y ntiyigeze yifuza kumvikana mu itangazamakuru avuga ko afite umukunzi. Kuwa 27 Ukuboza, ubwo uyu mukobwa witwa Remmy ukomoka mu Rwanda yizihizaga isabukuru y’amavuko; A.Y yahamije urwo yakunze uyu mukobwa mu butumwa yamwoherereje.

Mu mpera z’icyumweru gishije A.Y yambitse umukunzi we impeta imuteguza kubana nk’umugabo n’umugore mu minsi ya vuba.

Remy, umunyarwandakazi witegura kurushinga na A.Y yasoje amashuli ya Kaminuza