Print

Gatsibo: P.Kagame yabwiye abaturage kwitega iterambere,..Turadadiye, tuzakomeza kudadira

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 July 2017 Yasuwe: 1072

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage ba Gatsibo ko muri manda y’imyaka irindwi iri imbere bakeneye umutekano usesuye, ubumwe ndetse n’iterambere rirambye.

Yabitangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza yitegura amatora ateganyijwe tariki 4 Kanama uyu mwaka.

Yagize ati "Imyaka 7 irindwi rero dushaka kugira ngo tugereho ku matora yo ku wa 4 Kanama ni ugukomeza uru rugendo rw’amajyambere rwo kugira ngo abanya-Gatsibo tugere ku bindi twifuza kugeraho.

Turashaka umutekano, turashaka ubumwe, turashaka amajyambere, ibyo byose tugomba kubigaragaza mu bikorwa byacu bya buri munsi. Aborora, abahinga, abacuruza, abana mu mashuri, imihanda, dore uyu muhanda ugiye gukorwa.

Ibikorwa byatangiye mbere y’uko tugera ku wa 4 Kanama, amashanyarazi n’ibindi abashaka gutera imbere bifuza byose. Ibyiza biruta ibyiza tumaze kugeraho ubu biracyari imbere.

Banya-Gatsibo rero mwihangane, twihanganire ibitugora byose turahishiwe mu majyambere. Ibyo tumaze kugeraho hamwe byerekana ibishoboka niho dukwiriye gushingira n’icyizere ko n’ibyiza biri imbere bikidusaba byinshi byo gukora tuzabigeraho.

Mu myaka iri imbere 7 turifuza gukora byinshi bitugeza imbere bishingira ku bindi tumaze kugeraho. Turi hamwe ntawe dusiga inyuma. Yaba hano n’ahandi mu gihugu ntawe tuzasiga inyuma, tuzamusindagiza tujyane, twishime, tugere imbere,…

Igikorwa kiri imbere mu minsi mike ni ikimenyetso cy’icyifuzo cyo gukomeza gutera imbere mu bo turi bo. Naje hano kubashimira no kubasaba ibikorwa bikomeza kuduteza imbere muri politiki nziza yubaka ubumwe amajyambere, umutekano ntawe usigaye inyuma ibindi byose bizajya bisanga tudadiye, turadadiye, tuzakomeza kudadira”