Print

Musanze: Polisi ifunze abasore 2 bafatanywe amadolari y’abanyamerika y’amiganano

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 22 July 2017 Yasuwe: 583

Mu rwego rwo gukomeza gahunda yayo yo gukumira no kurwanya ibyaha, Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage bose kwirinda ibyaha no gushaka gukira vuba kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko ubifatiwemo ahura n’ingaruka nyinshi, ahubwo bakagira umuco n’ubushake bwo gukora cyane kugirango bagere kuri ubwo bukire baba bashaka.

Iyi nama Polisi y’u Rwanda yongeye kuyitanga nyuma y’aho mu karere ka Musanze hafatiwe abasore 2 bafite amadolari y’abanyamerika y’amiganano, bikaba byarabaye ku italiki ya 18 Nyakanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko abo basore bafashwe umwe afite imyaka 20 y’amavuko, undi akaba afite imyaka 19, bakaba barafatiwe mu murenge wa Gataraga bafite amadolari y’abanyamerika y’amiganano ibihumbi 19, ubwo bari mu modoka yavaga Rubavu yerekeza I Kigali.

IP Gasasira yavuze ko nyuma y’ifatwa ry’aba basore bombi yahise itangiza iperereza ngo imenye kandi ikurikirane abari inyuma y’iki gikorwa bose.

Avuga ko abo Polisi ikunze gufatana amafaranga nk’aya , baba babishowemo n’ababifitemo inyungu(abatekamutwe n’abandi) ; aha akenshi bakaba bafatwa batanazi ko bafite amiganano cyangwa abandi bagafata amazima make, bakayagurana amiganano menshi bagamije kuyakwirakwiza mu bantu bajunjishamo amazima.

Kuri ibi, IP Gasasira yaboneyeho kumenyesha abantu bose ko, amafaranga y’amahanga yose avunjishirizwa mu biro by’ivunjisha byemewe bibifitiye uburenganzira bityo abantu bakwiye kwirinda ababavunjira mu buryo butemewe n’amategeko aho agira ati:”Ingaruka zo kuvunjisha ahantu nk’aha, zirimo ko bashobora kuguha amahimbano mu gihe wabahaye ayawe mazima, maze ugahomba tutibagiye no guhinduka umunyacyaha igihe urimo ukoresha ayo baguhaye, ukaba wanabifungirwa.”

Yagiriye inama abaturage avuga ati:”Ikigero cy’aba basore bombi kirerekana ko bakwiye kuba bari mu ishuri, cyangwa bakaba barashatse imirimo yemewe n’amategeko yatuma biteza imbere, ariko bo bahisemo gushaka ubukire mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibintu Polisi y’u Rwanda ibona ko bidakwiye kandi itakwihanganira.”

IP Gasasira yakomeje avuga ati:”Kwiha intego yo gukira vuba ni byiza, ariko ntibigomba kunyuranya n’amategeko. Turasaba abantu kwirinda indonke ikomoka ku cyaha kuko ubifatiwemo afungwa, bikadindiza iterambere rye, iry’umuryango we , ndetse n’iry’igihugu muri rusange kuko ikoreshwa ry’amafaranga y’amiganano riri mu bidindiza ubukungu bw’igihugu riberamo. Abantu rero bakwiye gukora cyane aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha".

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uwigana amafaranga y’amanyarwanda ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo ya 602 yo ivuga ko ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi(10).