Print

Murenzi Abdallah yatumije inama yo guhosha amakimbirane ari muri Rayon Sports

Yanditwe na: 23 July 2017 Yasuwe: 5891

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango aravuga ko uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports na mayor w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah na Mugenzi we Hadji basanzwe ari abafana bakomeye b’ikipe ya Rayon Sports, kuri uyu munsi taliki ya 23 Nyakanga batumije inama irahuriramo abagize ubuyobozi bwa Rayon sports FC, Boad n’umuryango mu rwego rwo guhosha amakimbirane yavutse hagati y’izi nzego zose nyuma yo gutangaza isinya ry’umutoza Olivier Karekezi.

Ikibazo cyo kutavuga rumwe kw’izi nzego z’imiyoborere cyatangiye ubwo umuyobozi wa Rayon Sports FC ishinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Rayon Sports Gacinya Dennis, yatangarije kuri Radio 10 ku wa kane taliki ya 21 Nyakanga ko bamaze gusinyisha umutoza Olivier Karekezi amasezerano y’imyaka 2 kugira ngo aze gusimbura Masudi Djuma weguye ku italiki ya 08 z’uku kwezi ku mpamvu ze bwite.

Icyababaje Umuryango wa Rayon Sports ndetse bashinja komite ya FC ni uko ngo bafashe uyu mwanzuro wo gushyiraho uyu mutoza batabanje kubaganiriza ndetse bakanabikora rwihishwa ibintu bafashe nk’agasuzuguro ndetse mu masaha ya nyuma ya saa sita ku munsi w’ejo bashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko nta mutoza Rayon Sports ifite ndetse ko umwanya wo guhatanira gutoza iyi kipe uri ku isoko ababishaka batangira kwandika amabaruwa basaba gutoza iyi kipe.

Iyi nama iraba uyu munsi ndetse irayoborwa n’aba bagabo bombi irasuzumirwamo ibintu 5 birimo : kwemeza ko Karekezi Olivier n’abo yasabye ngo bamwungirize bagomba kuba abatoza ba Rayon Sports mu myaka 2 iri imbere,guha uburenganzira abayobozi ba FC kurambagiza ndetse no guha akazi abakinnyi n’abatoza hanyuma bagaha raporo Umuryango,kurebera hamwe aho ikipe igeze yiyubaka n’intego z’umwaka utaha, gushyiraho italiki y’inteko rusange ndetse no kwemeza igihe ikipe izatangirira umwhiherero.

Ukutumvikana kw’abayobozi ba Rayon Sports kumaze gufata indi ntera aho benshi mu bakunzi ba Rayon Sports Ikinyamakuru Umuryango cyaganiriye nabo badutangarije ko barambiwe izi mpaka z’urudaca zivuka iyo ikipe imeze neza ndetse basaba ubuyobozi bwa Rayon Sports kwicara bakiga neza iki kibazo ntikizongere kuba ukundi.


Comments

nahayo 23 July 2017

muhumure mayor arahari arabikemura.Ni inraribonye mu miyoborere myiza.


23 July 2017

RWOSE NIMUSHYIRE HAMWE MWUMVIKANE AYO MAKIMBIRANE ARANGIRE MURI RAYON YACU.


PM 23 July 2017

Ariko iyi equipe yabuze umuherwe uyigura kweli! Kuko hari abantu bumva ko ari umutungo wabo. Enough is enough kabisa.. uku ni ukugaragaza ubuswa buvanze nubujiji mumaso yabantu bayikurikirana kdi bayikunda. Nibarekere comite ya FC iyobore equipe bareke kuyivangira nibananirwa nibo bazabibazwa. Ariko solution irambye nihagire umugwizamutungo uyigura kdi yakunguka ntiyahomba...


jerome 23 July 2017

murenzi turamwemera kd azi ubuyobizi buriya araberka ukuri ubundi bareke twikomereze ibyishimo


jshsjsjsj 23 July 2017

Ntabwo byumvikana ukuntu ikipe imwe igira komite zirenga eshatu kandi ngo z’abakorerabushake da! Ngo board, Komite y’umuryango iya fc iy’abafana. Kandi ngo bose badahembwa? Bige ukuntu hadigaraho komite imwe, noneho hajyeho managers uhembwa, ukora nka Gitifu w’Akarere. maze muzarebe ko ibintu bitajya mu buryo. Aba basaza barayuvangira kbs. tuve mu buconservateri turebe imbere. Murenzi abafashe kbs niwe rayon isigaranye.


Ndayisenga gady 23 July 2017

Birababaje nikuki bigira nkabona bato Rayon Sports yarimaze imisi ihagaze neza non mugire muyisubize inyuma nimwibuke ahomuvuye mutekereze iyo tunjya nishingano mufite mureke gutumwanya mubidafite umumaro nimunvikane mwubake umuryango wa Rayon nkuko muyikunda ntimutume abacyeba batwishimaho nimukorerehamwe nkabagabo kuko arumugabo ntihanfa uwundi


23 July 2017

ariko koko batubabariye .ahubwo se
murenzi yadufashije akayiyobora cyangwa .