Print

Museveni yakagombye kuyobora Uganda kugeza igihe ashaka

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 23 July 2017 Yasuwe: 1620

Umuyobozi w’umugi wa Kampala, Beti Kamya, yitabiriye ibiganirompaka bivuga ku kibazo cy’inzitizi y’imyaka mu kuyobora Uganda, ibiganiro Museveni aherutse kuvuga ko ari uguta umwanya.

Dailymonitor yanditse ko mu kiganiro n’abanyamakuru, Ms Kamya yagaragaje ko Perezida Museveni ari umugisha wa Uganda, bityo Uganda itakagombye kuvuga ko mu 2021 Museveni ataziyamamariza kongera kuyobora igihugu kubera kurenza imyaka igenwa n’itegekonshinga rya Uganda.

Ms Kamya wahoze ari umwe mu barwanya ubutegetsi bwa Museveni mu ishyaka rya UFA (Uganda Federal Alliance), yagaragaje yivuye inyuma ko ashyigikiye ko Yoweri Museveni yakomeza kuyobora Uganda uko abyifuza, mu gihe cyose yaba agifite intege ndetse n’ubushake bwo kuyobora.

Agira ati:”Ntabwo biciye mu mucyo kuba abantu bajya hariya bagatangira kwamagana ivugururwa ry’itegekonshinga. Ahubwo mwakabaye mutangiza ibikorwa byo gushishikariza abaturage gutora kamarampaka. Ndatekereza ko Abagande mwese mwakagombye gushyira mu nyurabwenge mukihutisha ivugururwa ry’itegekonshinga. Igihe icyo aricyo cyose Imana ikomeje gutiza Museveni ubushobozi bwo kuyobora igihugu, yakagombye gukomeza kutuyobora“.

Uyu muyobozi asaba amashyaka yose atavuga rumwe n’ubutegetsi ko yarekeraho imyigaragambyo yo kubuza ihindurwa ry’itegekonshinga, ndetse hakanoherezwa intumwa y’umwihariko ngo iganirize Kizza Besigye ngo areke gukaza iyi myigaragambyo.

Imiryango ya gisivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Museveni, akomeje kugaragaza ko atazemera na gato ko ibikubiye mu itegekonshinga rya Uganda ryo mu 1995, ingingo ya 102 ritahindurwa. Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese urengeje imyaka 75 atemerewe kwiyamamariza kuyobora Uganda, ibi bivuze ko Yoweri Kaguta Museveni atazemererwa kwiyamamaza mu 2021 igihe itegekonshinga ritaba rivuguruwe, kuko iyi myaka azaba ayirengeje.

Uganda ikuye mu itegekonshinga umubare wa manda zigenewe umukuru w’ igihugu ntabwo yaba ibaye igihugu cya mbere gikoze ibintu nk’ ibi muri Afurika kuko kugeza ubu hari ibihugu bigera ku 10 byabikoze birimo n’ u Rwanda.


Comments

castro 24 July 2017

Museveni bazamureke yiyamamaze arashoboye