Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye ku mukobwa bamaze igihe gito bakundana. Uyu muhanzi yakunze kumvikana kenshi mu itangazamakuru adashaka kugira icyo avuga ku mubano we n’uyu mukobwa.
Mula yatangarije Inyarwanda ducyesha iyi nkuru ko yibarutse umwana w’umuhungu ariko yirinda gutangaza nyina w’umwana we.Amafoto yazengurukijwe ku mbuga nkoranyambaga yagiye agaragaza Social ari mu bihe byiza na Uwase Nailla ari nawe bivugwa ko babyaranye.
Yagize ati "Nabihakana gute se petit yaravutse!, ni byo rwose njye narabyaye imfura yanjye, ese buriya ni ikosa ra? Ni byo rwose ni uko abantu babigira ibintu bya hatari.”
Ngo yibarutse imfura ye tariki 17 Nyakanga 2017.Yanavuze ko imfura ye yamaze kuyiha izina rya Owen ariko andi mazina avuga ko azayatangaza nibamara kumwita, ati ‘Ubu nsigaye ndi papa Owen’
Uyu muhanzi uherutse muri Guma Guma ya 2017 yirinze gutangaza uwo babyaranye avuga ko atari ngombwa ku mushyira mu itangazamakuru.Ngo uwo abantu bacyeka bishoboka ko yaba atariwe babyaranye.