Print

Nikuze Annie Bernice yagizwe Miss Burundi 2017 ahembwa itike y’indege-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 July 2017 Yasuwe: 1722

Umukobwa witwa Nikuze Annie Bernice yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2017. Aje asimbura Ingabire Ange Bernice wambitswe ikamba 2016 nyuma y’uko hari hashize imyaka ine iki gihugu kidakora iki gikorwa ku mpamvu zitandukanye.

Iki gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga 2017, ahitwa Arena Club. Uyu mukobwa wambitswe ikamba akomoka mu gace ka Ruyigi.

Mu irushanwa rimaze ukwezi kose, rikaba ryaritabiriwe n’abakobwa 18 , Nikuze Annie Bernice niwe watsindiye uyu mwanya mu birori byabereye mu mujyi wa Bujumbura, asimbura Ingabire Ange Bernice wari umaranye iri kamba umwaka wose.

Ingabire Ange nawe yari yasimbuye Miss Melodie Mbonayo umaze imyaka ine yambaye iri kamba ry’ubwiza nka Nyampinga w’igihugu dore ko yabaye Miss Burundi 2012. Iki gikorwa cyahurijwe hamwe ibyamamare bitandukanye barimo Miss East Africa France nw’Umurundikazi usanzwe utuye mu Bufaransa.

Umuhanzi Big Fizzo [Farious] ni we wataramiye abitabiriye uyu muhango.Ibi birori byayobowe n’umunyarwenya wo mu Rwanda Michael wari ufatanyije n’umukobwa witwa Anaïs Niragira.

Nikuze Annie Bernice wagizwe Nyampinga w’u Burundi 2017 uhiga abandi mu uburanga n’ubwenge yahembwe imodoka nshya n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagaragiwe n’ibisonga bibiri: Igisongacya mbere yabaye Akimana Arlette wahawe Miliyoni n’igice by’amafaranga y’i Burundi anahabwa itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Igisonga cya kabiri yabaye Gateka Monia wahawe Miliyoni y’amafaranga y’i Burundi n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka muri Afurika y’Iburasirazuba. Hejuru y’ibyo buri wese yahawe Telefone igezweho.

Miss Popularity yabaye Luce-Charlene Mugisha wahize abandi mu gukundwa cyane no kwishimirwa imbere y’abafana be binyze ku butumwa bugufi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.




Abacyuye igihe muri manda ya 2016-2017
Anaïs Niragira n’umunyarwenya Michael nibo bari bayoboye ibirori
Biyerekanye mu mwambaro gakondo
Umuhanzi Big Fizzo yakoze mu nganzo
Miss East Africa France nawe yari yitabiriye ibi birori
Abacyuye igihe bambika abamaze gutorwa
Byari ibyishimo by’ikirenga...

AMAFOTO:Miss Burundi