Print

P.Kagame yakuyeho urujijo kubibaza aho afite urugo hagati ya Rwamagana na Kayonza

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 23 July 2017 Yasuwe: 70610

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko adatuye mu Karere ka Rwamagana cyangwa Kayonza twombi two mu Ntara y’Iburasirazuba ahubwo ko atuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza.

Yabitangarije abaturage batuye Akarere ka Rwamagana, ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017.

Paul Kagame yatangiye ijambo rye akuraho urujijo kubibaza aho atuye mu ntara y’iburasirazuba. Agira ati “Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza. Ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi, aho ntatuye inzira ijya iwanjye niho inyura."

Yaboneyeho no gushima bikomeye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamza, Ati "Mwakoze cyane mwaje muri benshi, mwaje mwabyiteguye, mwaje mubishaka, ibyo nibyo byubaka ndabashimiye.”

Akarere ka Rwamagana niko kashoje igikorwa cyo kwiyamamaza muri iki cyumweru. Kagame azongera kwiyamamaza kuwa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017, nyuma y’ikiruhuko cyo kuwa Mbere.

Paul Kagame yageze Kirehe, Ngoma na Rwamagana nyuma y’aho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017 yiyamamarije mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza aho yasoreje ibikorwa bye byari byitabiriwe n’abantu ibihumbi.


Comments

Rudahangarwa Avilla 28 July 2017

Muzambabarire mumbwirire Iyo NTORE UMUGABA WIKIRENGA NYAKUBAHWA PAUL KAGAME
azature MUMURWA kuko na Yesu yaravuze ngo nzabasange MUMURWA rero byambabaza Yesu aramutse aje ntamusange MUMURWA ngo amwiture ibyiza adasiba kudukorera KAGAME Paul Imana izakumpere iherezo ryiza


Ndikubwayo Gerard 26 July 2017

Nyakubahwa wacu Paul kagame numunyabwenge ndamwemera kagame oyeeee..!


kwizera delick 25 July 2017

Natwe nkabarundi turashimira nyenicubahiro président Paul kagame ukuntu atwitaho nkimpunzi akadcungerer umutekan.umutekan dufit ninkuwo bene wacu babanyarwanda bafite.turasaba uko twabony uko u Rwanda rutunganike hari bamwe twifuza ko mwaduha ubWene gihugu tugatura tukaterimbre nkabenewacu babanyarwanda tubona bagez Kure.mwoba mukoze banyakubahwa.


Kalisa 24 July 2017

Kagame ndamukunda, arashimisha cyane, agira udukoryo turyoshya ceremonies.