Print

Israel Mbonyi yahishuye itariki azamurika album shya ‘Intashyo’

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 July 2017 Yasuwe: 697

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yamaze kunoza no gutunga album nshya yise ‘Intashyo’ agomba kumurika tariki ya 10 Ukuboza 2017.

Ibi yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, ubwo yari mu gitaramo cyamuhuje n’abandi bahanzi baramya Imana barimo, Adrien Misigaro usanzwe atuye Texas ndetse na Patient Bizimana.

Mbere yo gutangaza itariki, Mbonyi yabanjye guhishura ibyo yahanuriwe na Adrien.Yagize ati "Nimureke tuvuge Adrien kuko ni we watumye tuza hano, namenyanye na we mu mwaka wa 2012, nibwo twatangiye kuba inshuti, icyo gihe yampamagaye nasohoye indirimbo yanjye Number One, yarambwiye ngo ‘iyo ndirimbo igiye gukora ibitangaza’ ariko sinabyumvaga […] Niyo mpamvu mwubaha.”

Uyu muhanzi w’umuhanga mu buryo bunogera amatwi amaze gushyira hanze indirimbo 2 zizaba zikubiye kuri iyi album yise ‘Intasho’ harimo: ‘Sinzibagirwa’ na ‘Ku marembo y’ijuru’.

Album ya 2 ya Mbonyi izaza ikurikira ‘Number one’ yanyuze benshi y’aba abamukunze batamuzi ndetse n’abandi bakijijwe n’ubutumwa bwuzuye mu ndirimbo ze.Ni album yari ikubiyeho indirimbo nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, Ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi zacuranzwe bigatinda.

Israel Mbonyi ubwo yageraga bwa mbere mu Rwanda avuye mu Buhinde, yabanje gutaramira abayarwanda muri Serena Hotel
ku wa 30 Kanama 2015 mu gitaramo cyitabiriwe n’ibihumbi by’abanyarwanda, aririmba indirimbo zikubiye kuri ‘Number one’.

‘Prophetic Hymn World Tour’ ni ibindi bitaramo yagiye akorera mu bihugu nk’u Bubiligi, u Buholandi, Canada na Finland. Mbonyi yavugaga afite intego yo guzenguruka u Rwanda afatanya n’abakunzi be kuramya Imana.


Comments

nsengiyumva 24 July 2017

Israel mbonyi ico nomuvugaho numuhanzipe uguy gukomera Imuna imuhezagire knd nanj nahisenkunda indirimbo ze nka 1one nizind naw ndamukunda vya much