Print

Umunyarwanda usiganwa ku maguru yaraye akoreye amateka mu Bufaransa

Yanditwe na: 24 July 2017 Yasuwe: 3247

Umunyarwanda Muhitira Felicien ukunze gutazirwa “Magare” yaraye akoze amateka mu gusiganwa igice cya Marathon mu Bufaransa aho yigaranzuye abakinnyi b’ibihangange kuri iki Cyumweru yegukana irushanwa rya Marvejols Mende aho yakoresheje isaha imwe n’iminota 11.

Uyu musore yashoboye kwitabira iri rushanwa abifashijwemo na Disi Dieudonne nyuma yo gushyiraho intego ko mu isiganwa rya Marato y’Amahoro 2016 umuhungu uzakoresha isaha imwe n’iminota 6 ndetse n’umukobwa uzakoresha isaha imwe n’iminota 18 azabashakira amarushanwa I Burayi mu gihe cy’amezi abiri aho uyu Magare na Nyirarukundo Salome aribo bashoboye kubigeraho ndetse aba bakinnyi bombi bagombaga kwitabira amarushanwa yabereye iburayi muri Nzeli kugeza mu Ukwakira mu mwaka ushize wa 2016, ariko ntibyakunda bitewe n’impamvu zitandukanye tutamenye.

Ubwo yabonaga amahirwe yo guhatana ku uhando mpuzamahanga uyu Magare usanzwe akinira mu gihugu cy’Ubutaliyani yakoze amateka atarakorwa ni undi munyarwandawese yegukana iri rshanwa rikomeye ndetse mu bakinnyi yanikiye harimo umunya KenyaJohn Lotiang wegukanye irushanwa riheruka.

Mu marushanwa aheruka nko muri 2015, Gervais Hakizimana yabaye uwa cumi akoresheje isaha imwe, iminota 16 n’amasegonda 40. Mu gihe Disi Dieudonne yabaye uwa kabiri mu mwaka wa 2007akoresheje isaha imwe n’iminota 11.

Isiganwa rya ry’igice cya Marathon “ Marvejols Mende” riri ku rwego mpuzamahanga rikaba ryitabirwa n’abakinnyi bagera ku bihumbi bine barimo abaturuka muri Kenya, Ethiopia, Eritrea, u Burundi, Aziya, Amerika n’u Burayi.





Comments

Cyusa dadjou 26 July 2017

Byiza cyane nkumunyarwanda turishimwe nakomereza aduheshe ishema saw