Print

Polisi yashimye umumotari wabashikirije miliyoni 52.Frw z’umugenzi wakoze impanuka

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 24 July 2017 Yasuwe: 3355

Umumotari witwa Donat Ndayiramiye yashimwe bikomeye na Polisi y’u Rwanda nyuma yo kubashyikirza miliyoni 5.2 Frw z’umugenzi wakoze impanuka ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko “iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru ku muhima munsi ya APACOPE” ubwo Ndayiramiye yagongwaga na Coaster, ahetse umugenzi witwa Augustin Kayinamura wari ufite miliyoni 5.2 Frw mu gipfunyika.

Kayinamura wakomerekeye muri iyo mpanuka yajyanywe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ariko amafaranga ye yamaze gushyikirizwa umuryango we.

Amafaranga yahise ashyikirizwa umuryango w’umugenzi wakoze impanuka
Polisi y’u Rwanda yashimye bikomeye umumotari watanze miliyoni 5.2 Frw y’umugenzi wakoze impanuka

Comments

Amina 24 July 2017

Imana yo mu ijuru izaguhe izo miliyoni izikubye kenshi igiriye ko kuba wazitanze atari uko utazikeneye, ahubwo umutima ukunda abandi.

Kuko ntiwari unaniwe kuguramo utundi tumoto 2 ngo nawe witwe Boss.

Ariko ubu ijuru ryakwandikiye igikorwa cyubutwari.


kagina 24 July 2017

Uyu mu motard ndamusabira umugisha ku Mana. Azabyare aheke kandi Imana izahire umurimo wose azerekezaho amaboko kandi izamuhembere igikorwa cyiza yakoze


RUTANGA Joseph 24 July 2017

Uru ni urugero rwiza rwerekana uko isi yacu yaba nziza,turamutse dukoze ibintu nk’ibi.Birababaje kubona abantu bakora ibintu imana itubuza.Urugero,muli Yesaya 2:4,imana itubuza kwiga kurwana.Nyamara isi ikoresha
2 000 000 0000 000 USD mu gisirikare.Bihwanye na Budget y’u Rwanda mu myaka 1 000!!! Ikintu kibura muli iyi si,ni urukundo.YESU yasize asabye abakristu nyakuri GUKUNDANA (Yohana 13:35).Turamutse turi abakristu nyakuri,ntabwo twakongera kwicana,kwiba,gusambana,gucurana,kurwana,etc...Nubwo bimeze gutyo,hari abantu bake bagerageza gukora ibyo imana idusaba.No mu Rwanda barahari kandi bagize idini ryemewe mu Rwanda.Uzababwirwa nuko baba bari mu mihanda barimo kubwiriza nkuko YESU yasize abasabye (Matayo 24:14).Nibo bonyine batarwanye mu ntambara yo mu Rwanda 1990-1994.Nibo bonyine batakoze genocide.Byerekana ko abantu babishatse bakora ibyo imana idusaba.Gusa mujye mumenya ko imana yashyizeho UMUNSI W’IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Abantu bake bazarokoka,bazabaho iteka ryose muli paradizo.Igikorwa cy’uyu mumotari cyerekana ukuntu iyi si yaba nziza abantu bayituye baramutse bakundana by’ukuri.