Print

Zone V:u Rwanda ntirwagowe n’abasore ba Uganda

Yanditwe na: 24 July 2017 Yasuwe: 249

Wari umunsi wa kabiri w’imikino y’akarere ka Gatanu yatangiye ku munsi wo ku wa Gatandatu taliki ya 22 Nyakanga 2017 ikaza gusoza kuri uyu wa Mbere tariki 24 Nyakanga aho U Rwanda rumaze gutsinda imikino yarwo yose uko ari 2 nyuma y’aho kuri iki Cyumweru bihereranye Uganda bakayitsinda amaseti 3-1 (25-23; 25-17, 19-25, 25-21).

Umukino wa kabiri ku Rwanda wari ukomeye ugereranyije n’uwo rwakinnye na Sudan y’amajyepfo ku wa Gatandatu kuko ikipe ya Uganda yo yabashije kubona iseti imwe.

Umukino watangiye amakipe asa ni anganya umukino gusa u Rwanda nk’ikipe iri imbere y’abafana bayo ikanyuzamo ikabarusha byaje kurangira u Rwanda rutsinze iseti ya mbere bigoranye ku manota 25 kuri 23.

Iseti ya 2 ntiyagoye u Rwanda kuko rwayitsinze ku manota 25 kuri 17 mu gihe Uganda yaje kwisubiraho itsinda iseti ya 3 ku manota 25 kuri 19.

Nubwo Uganda yashakaga kwishyura ntibyayoroheye kuko iseti ya gatatu yabaye iy’u Rwanda ku manota 25 kuri 21 ya Uganda.

Gutsinda uyu mukino byahaye amahirwe menshi u Rwanda kuko rwahise ruyobora itsinda aho byitezwe ko nta gihindutse ruraza gutwara iki gikombe uyu munsi ruhite rubona itike yo kwerekeza mu mikino nyafurika, aho muri aka karere hazagenda amakipe 2 ya mbere.

Mu mukino wabanjirije uyu, Kenya yatsinze Sudani y’Amajyepfo amaseti 3-0 (25-17; 25-10; 25-18).

Uyu munsi nibwo iyi mikino irasozwa aho ku I saa kumi Uganda iresurana na Sudani y’epfo mu gihe ku I saa kumi n’ebyiri U Rwanda rurasoza rukina na Kenya.