Print

Shaddy Boo yashize hanze ifoto igaragaza ikibuno cye bamwe bagirira impuhwe uwo babyaranye(AMAFOTO)

Yanditwe na: Martin Munezero 24 July 2017 Yasuwe: 14252

Umunyamideli Shaddy Boo wahoze ari umugore wa Producer Meddy Saleh banafitanye umwana, arimo kwamamara cyane kubera amafoto n’amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mugore yashyize hanze ifoto yatumye bamwe bamugaya.

Shaddy Boo asigaye akurikiwe mu buryo budasanzwe ndetse afatwa nk’icyamamare mu itangazamakuru kubera umurindi afite ku mbuga nkoranyambaga.Shaddy Boo washyize hanze ifoto igaragaza ikibuno cye yatangaje abamukurikirana.

Meddy Saleh bakundanye ni umwe mu bahanga batunganya indirimbo mu Rwanda, ni we wakoze nyinshi mu ndirimbo z’itsinda Active nka Active Love, Tonight, Nicyo Naremewe; Yantumye na Naramukundaga za King James; Same Room ya Mani Martin, Peke Yangu ya Knowless , Velo ya Teta Diana n’izindi.

Iyi foto ikijya hanze benshi mu bamukurikira bagiye bandikaho amagambo atandukanye benshi baramushima ndetse bamubwira ko ari mwiza gusa umwe muri bo avuga ko ibyo yakoze ari ugusebya umugabo babyaranye.

Iyi niyo foto Shaddy Boo yashyize ahagaragara

Dore andi mafoto ya Shaddy Boo uri kubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga

Meddy Saleh yahoze ari umugabo w’uwitwa Shaddy [wamenyakanye bwa mbere ubwo yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Buhoro Buhoro ya King James], aba bombi bafitanye abana babiri.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 byatangajwe ko Meddy Saleh n’umugore we bari gushaka gatanya nk’umuti w’ibyo batumvikanyeho nyuma yo kurushinga ndetse inkuru isa n’iyabaye impamo kuko buri wese asigaye aba mu rugo rwe.

Muri Gashyantare 2016, Shaddy Boo yasize Meddy mu nzu babanagamo i Nyamirambo ajya gutura ku Kacyiru hafi y’Akarere ka Gasabo ariko aha yarahimutse ajya i Rebero aho abana n’abana be.


Comments

Bucumi pascal 28 January 2024

Haaaa vyiza


maleo 29 August 2017

murashakira ikibazo aho kitari, niba mushaka guca uburaya nimujye i MATIMBA n’ ahandi. ubu se abo bana nibicwa n’ inzara simuzamugaya. Se w’ abana se we mumurusha impuhwe. NIMUCECEKE!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!


ken 5 August 2017

Buriya icyica afrika cyambere nukwita kubyabandi bakoze . Shaddy boo arigukora ubuzima bwe rero ntimukababazwe nibyo uakoze that’s not good that’s what is goin to kill most of people let her make her own life also you make your. Rata shaddy boo make yourself comfortable nujya Keita kumagambo yabantu turi kwisi aho umuntu yaje wenyine


fanny 25 July 2017

ariko iyi malaya mwirirwa mutwereka , murayitwereka ngo byungure iki, iyi ni inturo , hababaje turiya twana twe, ariko ubundi kuki medy adatwara turiya twana twe ngo icyo cyohe cy’umugore cyitazabigisha imico mibi??!!!


lyly 24 July 2017

Ubuse ko wumva afite abana nibi abigisha ?uyu mugore aricuruza abahaha babonye isoko .


willy 24 July 2017

kurisha innyo nk’ uruyuki cyangwa umuyugira umwiza yari maman wabyaye naho aya mashyano ni myanda igenda yagakwiye kujya muri pubelle nkiyindi yose


larkin 24 July 2017

Hhh seems kinda promoting her


shame 24 July 2017

Uyu ni impumyi igenda ireba.