Print

Tariki 24 Nyakanga hagabwe igitero kitiriwe umugi wa Gomorrah uvugwa muri bibiliya

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 24 July 2017 Yasuwe: 790

Uyu munsi ni ku wa Mbere tariki ya 24 nyakanga ni umunsi 205 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 160 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.iyi tariki imaze guhurirana no ku wa mbere inshuro 56

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka
1567: Umwamikazi Mariya wa Scots, yahatiwe kurekura ingoma maze asimburwa n’umuhungu we warufite umwaka umwe James VI.
1823: Mu gihugu cya Chili, haciwe ubuhake
1935: Bwa mbere mu mateka hafunguwe ku mugaragaro ishuri ryigisha abana gutwara gariyamoshi, ryafunguriwe ahitwa Tbilisi, muri Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.

1943: ubwo intambara ya mbere y’isi yose yaririmbanyije, ibihugu byari bishyize hamwe mu kurwanya Ubudage byagabye igitero simusiga ku mugi wa Hamburg ni igitero bise ko ari Operation Gomorrah bagendeye ku byakorewe imigi ya Sodoma na Gomorrah bivugwa muri Bibiliya, imigi yarimbuwe n’uhoraho. Muri iki gitero indege z’Abongereza na Canada zirije umunsi wose zisuka ibisasu ku nyubako z’uyu mugi, iza Leta zunze Ubumwe z’America nazo zirara ijoro zibihasuka, urugamba rwamaze iminsi uyu mugi wa Hamburg urasenywa bikomeye ibiturika bya toni 9,000 tons bihitana ubuzima bw’abantu 30,bianasenya inyubako 280,000, ibi bitero kandi byaje kwitwa Hiroshima y’Ubudage (Hiroshima of Germany).

1977: Hasojwe intambara y’iminsi ine, yabaye hagati ya Libiya na Misiri.
1990: Igihugu cya Iraqi cyatangiye kugaba ibitero ku mupaka ugihuza na Kuwait.
2002: Intumwa ya rubanda, ituruka mu ishyaka ry’Abademokarate yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yitwa James Traficant yasezerewe mu nteko ishinga amategeko, byemejwe ku majwi Magana ane na makumyabiri (420) ku ijwi rimwe rimurengera.

2005: Ku nshuro ya karindwi Lance Armstrong yatsinze irushanwa ry’isiganwa ku magare rikomeye mu rwego rw’isi, rizwi nka Tour de France.
2010: Abantu barenga ibihumbi mirongo inani ku isi hose, bwa mbere ku munsi umwe basuye video ya YouTube yitwa Life In A Day.

Iyi video yakozwe mu bufatanye na YouTube ndetse na LG Electronics, kompanyi ikora ibijyanye n’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Iyi kompanyi ni iya kabiri mu rwego rw’isi ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi, birimo telefone zigendanwa, ibikoresha by’amateleviziyo n’ibindi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 24 Nyakanga mu mateka:
1980: Wilfred Kipkemboi Bungei, ukomoka mu gihugu cya Kenya, umukinnyi w’imikino ngororangingo yo gusiganwa n’amaguru.

Yatsindiye umudali wa zahabu mu cyiciro cya metero magana inani (800).
1991: Lin Yue, Umushinwa ukora imikino yo gusiganwa n’amaguru.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 24 Nyakanga mu mateka:
1862: Martin Van Buren, uwa munani ku rutonde rw’abayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1966: Tony Lema, wari umukinnyi wa Golfe ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.