Print

Uganda: Umurambo w’ umukobwa wambaye ubusa wasambanyijwe ku gahato watoraguwe mu rutoki

Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 24 July 2017 Yasuwe: 6916

Umurambo w’umukobwa wambaye ubusa wabonywe mu rutoki nyuma yo kuhatabwa n’abagizi ba nabi bari bamaze kumuhohotera.

Mu karere ka Wakiso, muri Uganda kuri uyu wa mbere, umurambo w’umukobwa witwa Rose Nakimuli, w’imyaka 27, wabonywe, mu nsina washinyaguriwe mu buryo bukabije nyuma y’uko abagizi ba nabi bari bamushimuse bamara kumufata ku ngufu bakamwica, bakanamushingamo ibisongo by’ibiti.

Inkuru ya daily monitor ivuga ko ibi bije nyuma y’iminsi itatu gusa muri aka gace hatoraguwe undi murambo w’umwana w’umukobwa witwa Norah Wayana, w’imyaka 17, wari wafashwe ku ngufu nawe akicwa mu buryo bumwe n’ubwo uyu Rose Nakimuli yishwemo.

Nakimuli abaye umugore wa gatanu wishwe mu buryo nk’ubu, aho aka gace gakunze kumvikanamo imfu za hato na hato z’abagizi ba nabi bahohotera igitsina gore.
Umuyobozi wa polisi muri Entebbe Godfrey Ninsiima yatangarije itangazamakuru ko abantu 9 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.