Print

Rayon Sports imazemo iminsi umwiryane yatangiye imyitozo

Yanditwe na: 25 July 2017 Yasuwe: 1326

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Nyakanga mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha ndetse no kwitegura urugendo rw’umwiherero izagirira mu gihugu cya Tanzania guhera ku italiki ya 07 Kanma aho yiteguye gukina n’ibigugu byo muri iki gihugu birimo Simba SC na Azam FC.

Nubwo ikibazo cy’umutoza Karekezi Olivier kimaze iminsi giteza umwiryane mu bayobozi b’iyi kipe ntibyabujije ko abo yasabye ko bamwungiriza barimo Ndikumana Hamad na Nkunzigoma Ramadhan biyongeraho Lomami Marcel aribo batangije iyi myitozo yabereye ku Mumena ku i saa tatu zo kuri uyu wa Kabiri taliki ya 25 Nyakanga.

Kuba aba batoza bungirije aribo bakoresheje imyitozo bivuze ko ibyo ubuyobozi bwavugaga ko umwanya wo gutoza iyi kipe uri ku isoko atari byo kuko umutoza Karekezi Olivier ariwe ugomba gutoza iyi kipe dore ko azagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu nk’ uko yabitangarije Radio Rwanda ku munsi w’ejo.

Abakinnyi barimo Kwizera Pierrot na Shassir Nahimana bazatangira imyitozo ku munsi w’ejo tariki 26 Nyakanga, mu gihe ku wa Kane ari bwo rutahizamu ukomeye uzaba aturutse muri Mali azagera mu Rwanda gusimbura Camara werekeje muri Ismailia mu Misiri nk’ uko amakuru dukesha Ruhagoyacu abyemeza.

Ikipe ya Simba SC yamaze kwandikira ikipe ya Rayon Sports iyisaba ko bazakina umukino wa gicuti ku italiki ya 08 Kanama ndetse biravugwa ko ishobora kuzakina na Azam Fc nubwo bitaremezwa neza.