Print

Igitabo kivuga ku minsi ya nyuma y’ ubuzima bwa Mandela cyahagaritswe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 25 July 2017 Yasuwe: 503

Igitabo gishya kivuga ku minsi ya nyuma y’ ubuzima bwa Nelson Mandela wigeze kuba Perezida w’ Afurika y’ Epfo nyuma yo kutavugwaho rumwe, icapiro ryagikoze ryagihagaritse.

Ni igitabo cyanditswe na Dr Vijay Ramlakan, wari muganga wihariye wa Nelson Mandela. Giharitswe nyuma y’ aho umuryango wa Mandela wari winubiye icyo gitabo uvuga ko uyu muganga yanyuranyije n’ amahame agenga umwuga we.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’inzu y’ubwanditsi ya Penguin Random House yari yasohoye icyo gitabo, rivuga ko cyahagaritswe mu rwego rwo "guha icyubahiro" umuryango wa nyakwigendera Nelson Mandela.

Iryo tangazo ryongeraho ko umwanditsi w’igitabo yari yabwiye iyo nzu y’ubwanditsi ko umuryango wa Mandela ari wo wari waramusabye kwandika icyo gitabo.

Iyo nzu y’ubwanditsi ivuga ko byari byitezwe ko icyo gitabo kigaragaza uko Mandela yari afite "intege kugeza no mu mpera y’ubuzima bwe".
Ariko amakuru aravuga ko icyo gitabo cyari kugaragaza n’ibihe "bidahesha agaciro" impera y’ubuzima bwa Mandela, ndetse n’ugusubiranamo k’umuryango we.

Ku wa gatanu, Graca Machel, umupfakazi wa Nelson Mandela, yavuze ko yari ari gutekereza ku kuba yarega mu rukiko muganga Ramlakan, amushinja kurenga ku mabwiriza agenga umwuga wa kiganga. Ayo mabwiriza ateganya ibanga hagati ya muganga n’umurwayi.