Print

URWENYA:Umupasiteri mu rusengero ati "Imyaka myiza y’ubuzima ni iyo namaze ndi mu maboko y’umugore utari uwanjye

Yanditwe na: Martin Munezero 25 July 2017 Yasuwe: 7851

IFOTO:Internet

Ni kenshi twumvise inkuru za ba pasiteri zitandukanye, ariko iyi yo ni urwenya kuko uwo mu Pasiteri atazwi.

Dore uko iyo nkuru ya pasiteri yifashe, Pasiteri yabwirije mu rusengero abantu benshi barafashwa abandi bajya mu mwuka ageze aho ati : Ikintu nemeza ntashidikanya, ni uko imyaka myiza y’ubuzima bwanjye ari iyo namaze ndi mu maboko y’umugore utari uwanjye !.

Abakirisitu bari aho bose barumirwa bagwa mu kantu batangira kurebana, no gutokesha satani mu mitima yabo.

Nuko hashize akanya yongeraho ngo uwo mugore mvuga ni mama wambyaye ! amashyi ngo kaci kaci, haleruya, ziba nyinshi karahava.

Umugabo umwe wari uri muri iryo teraniro, atashye nawe ashaka kuvuga nk’ibyo pasiteri yavuze, yegera umugore we, wari ugiye gusonga ubugari mu gikoni aratangira.
Akivuga ko imyaka myiza y’ubuzima bwe ari iyo yamaze mu maboko y’umugore utari uwe, umugore yahise amusukaho ya mazi yari agiye gusongamo ubugari, umugabo yakangukiye kwa muganga barimo kumuvura ubushye kubera urwiganwa.


Comments

CRENIE 10 October 2023

UWOMUGABOARABABAJEPE


IRADUKUNDA Fabrice 18 September 2023

Ibintu byabaye kuri uwomugabo birababaje pe!
ariko n’uwomugore
yarahubutse rwose


Ndayishimiye Felicien 22 January 2023

Birababaje pe!


Niyonsenga taustin 26 November 2022

Uwo mugabo ya zize ubusa.


Hagenimana fabrice 26 December 2020

Muduha amakuru meza atwubaka mukomereze aho turabemera cyane.