Print

Rutsiro: Batatu bafatanywe ibintu bitemewe n’amategeko birimo amabuye y’agaciro ya forode

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 25 July 2017 Yasuwe: 232

Ku itariki 23 z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro yafatanye abagabo batatu ibintu bitemewe n’amategeko birimo amabuye y’agaciro ya forode, amasashe ya pulasitiki, n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uwitwa Bikorimana yafatanwe ibiro 181 by’amabuye y’agaciro ya Gasegereti na Koluta, Ntawiringirabubu Anastase afatanwa litiro 600 z’inzoga yitwa Igikwangari (itujuje ubuziranenge); naho Kanyabikari Athanase afatanwa amasashe ya pulasitiki 2,800 .

CIP Kanamugire yavuze ko aba batatu Polisi yabafatiye mu bikorwa yakoze mu kagari ka Remera, mu murenge wa Rusebeya byari bigamije gufata abakora ibinyuranije n’amategeko.

Yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ari forode kubera ko uwayafatanwe atagaragaje ibyangombwa birimo ikimwemerera kuyagura no kuyacuruza n’impapuro zabugenewe ziyaherekeje zigaragaza uko yakurikiranwe n’uburyo yarinzwe; kandi usibye n’ibyo ko ayo mabuye y’agaciro atari afunze n’ubujeni.

Yibukije ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 10 y’Amabwiriza ya Minisitiri w’Umutungo Kamere No 002/2012/MINIRENA yo ku wa 28/03/2012 agena uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu karere.

Ku bijyanye n’amasashe ya pulasitiki, CIP Kamanugire yongeye kwibutsa ko kuyinjiza mu gihugu no kuyakoresha bitemewe mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2008.

Yagize ati,"Amasashe ya pulasitiki agira ingaruka mbi ku bidukikije. Abantu bakwiye kureka kuyinjiza mu gihugu, kuyacuruza no kuyakoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Forode y’amabuye y’agaciro igira ingaruka ku iterambere ry’igihugu. Abakora imirimo y’ubucukuzi bwayo, abayagura n’abayacuruza bakwiye kubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba yavuze ko izo litiro 500 z’Ibikwangari zangijwe zikimara gufatwa ; kandi ko abaturage bitabiriye icyo gikorwa babwiwe ingaruka zo kunywa iyo nzoga; banasabwa kwirinda no kureka kwenga, kunywa no gucuruza inzoga zose zibuzanijwe.

Yashimye abatanze amakuru yatumye aba batatu bafatwa; kandi asaba abatuye iyi Ntara muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutangira ku gihe amakuru atuma bukumirwa no gufata ababikoze.

CIP Kamanugire yavuze ko Bikorimana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango; ndetse n’amabuye y’agaciro yafatanwe akaba ari ho abitswe; naho Ntawiringirabubu na Kanyabikari bakaba baraciwe ihazabu nk’uko biteganywa n’amategeko.