Print

Buhari yashimiye mugenzi we Conde wateguye amasengesho yo kumusabira

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 26 July 2017 Yasuwe: 271

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yandikiye mugenzi we wa Guinea, Alpha Conde amushimira bikomeye ku bw’amasengesho yabereye mu gihugu cyose asaba Imana gukiza Buhari uburwayi amaranye iminsi.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa perezida Muhammadu Buhari, Femi Adesina aho yatangaje ko Buhari yandikiye mugenzi we wa Guinea, Alpha Conde ubutumwa bwuzuye gushima kubw’imirimo myiza yakoze.

Ku wa 25 Nyakanga 2017, hagaragajwe ifoto ya Perezida Buhari w’ imyaka 74 y’ amavuko ari mu mugi wa London mu Bwongereza aho yagiye agiye kwivuza uburwayi butaratangaza.

Uyu muvugizi yatangaje ko muri iyo baruwa Buhari yizeje mugenzi we Conde uyoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ko arimo koroherwa.

Muri iyi baruwa, yakomeje avuga ko mu gihe gito aba yagarutse mu gihugu cye.Ngo aragaruka akomeze inshingano ze nk’umukuru w’igihugu, avuga ko ategereje ko muganga umukurikirana amusezerera.

Femi Adesina, umuvugizi wa Buhari yavuze ko mu ibaruwa yanditswe mbere, Buhari yemeye ko azaba umukuru w’Umurongo uzagenderwaho na AU umwaka utaha wa 2018.

Ati “Ndifuza kubabwira amashirakinyoma ku bushake bwanjye bwo gufatanya nawe mu gushyiraho no gushyigikira gahunda zigamije guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambera ry’uyu mugabane.”

Kuba uyu mu perezida amaze igihe kinini atagaragara byahejeje benshi mu rungabangabo bamwe batangira gukwirakwiza ibihuha ko Buhari yaba yaratabarutse.

Nubwo byavuzwe ko ashobora kuba atazakomeza inshingano z’ umukuru w’ igihugu kubera intege nke z’ umubiri, itangazo rya guverinoma y’ iki gihugu rivuga ko akomeye kandi ko yishimye.

Indi nkuru bifitanye isano: http://umuryango.rw/amakuru/article/perezida-buhari-wa-nigeria-byavugwaga-ko-yaba-yarapfuye-yagaragaraye-mu